Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 igiye guha abaturage inote zisimbura izishaje
Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, yasabye abaturage gutanga inoti zishaje bafite kugira ngo bahabwe inshya.
Uyu muyobozi ku wa 29 Kanama 2025 yasobanuye ko abaturage bamaze iminsi binubira gukoresha inoti nyinshi zishaje, zirimo izangiritse cyane n’izacitse, bityo ko kugira ngo ifaranga ry’igihugu rigirirwe icyizere, ibikorwa by’ubucuruzi na byo bigende neza, bakwiye inshya.
Yagize ati “Abatuye muri Kivu y’Amajyepfo bamenyeshejwe ibi: Umuntu wese ufite inoti z’amafaranga ya Congo zishaje, asabwe kuzigeza ku babaruramari ba CADECO muri Kivu y’Amajyepfo. Zizasimbuzwa izindi zimeze neza ku buryo bungana.”
Guverineri Busu Bwa Ngwi yasobanuye ko igikorwa cyo gusimburiza abaturage inoti zishaje kizakorwa ku buntu, asaba abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri iyi ntara n’abo mu rwego rw’imari kugira uruhare mu migendekere myiza y’iyi gahunda.
AFC/M23 iyobora intara ya Kivu y’Amajyepfo kuva muri Gashyantare ubwo yafataga umujyi wa Bukavu, iwirukanyemo ingabo za Leta ya RDC n’indi mitwe bikorana irimo uw’ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Icyo gihe, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gufunga banki zikorera muri Bukavu, bituma abaturage bagumana mu ngo zabo amafaranga bari baramaze kubikuza, abandi babura uko babitsa ayo babikuje.
Mu rwego rwo kuzahura urwego rw’imari rwahungabanyijwe n’icyemezo cya Leta, AFC/M23 yafunguye ikigega cy’imari cyayo, CADECO, gifite inshingano nk’iza banki, zirimo kubitsa, kubikuza no kugurizanya
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 yatangaje ko abaturage bagiye gusimburizwa inoti zishaje

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *