skol

Kivu y’Amajyepfo: Ingabo za RDC zagabye ibitero henshi

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryabyutse rigaba ibitero bikomeye mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byiganjemo ibigenzurwa na AFC/M23.

Ihuriro rikorera muri Kivu y’Amajyepfo rigizwe n’igisirikare cya RDC (FARDC), imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu bice byagabweho ibitero harimo ibituwe n’abasivili benshi, kandi ko ibintu biri kurushaho kuba bibi kuri aba baturage.

Mu bice byatewe muri iki gitondo harimo ibikoze ku nzira ya Katogota-Luvungi muri teritwari ya Uvira, ihuza Kaziba muri Walungu n’igice cy’imisozi miremire, Tchivanga-Hombo muri Kabare na Kalehe, na Kasika muri teritwari ya Mwenga.

Ibi bitero ndetse n’ibyabibanjirije bigaragaza ko nubwo hashyizweho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya Qatar, bikigoye cyane ko imirwano yahagarara.

Uru rwego rwashyizweho hashingiwe ku masezerano AFC/M23 yagiranye na Leta ya RDC tariki ya 14 Ukwakira 2025. Yashimangiraga andi impande zombi zasinye mu ntangiriro za Mata.

AFC/M23 yagaragaje kenshi ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no gutabara abaturage bari mu kaga. Leta ya RDC na yo ivuga ko ingabo zayo zifite inshingano zo kwirwanaho yivuye inyuma mu gihe zitewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa