Kivu y’Amajyepfo: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwahagaritswe
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Jacques Purusi Sadiki, yahagaritse by’agateganyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 yasobanuye ko yafashe iki cyemezo bitewe n’umutekano muke abacukura amabuye y’agaciro bakomeje guteza muri iyi ntara.
Yasobanuye ko ikigamijwe ari “ukugarura ituze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara no kurinda ubuzima bw’abantu, ariko no gukurikirana uburyo ubucukuzi bukorwa mu birombe.”
Guverineri Purusi yahaye amasaha 72 sosiyete z’ubukuzi bw’amabuye y’agaciro, abayacuruzi ndetse n’amashyirahamwe yo kuba byavuye mu birombe byose.
Uyu muyobozi afashe iki cyemezo mu gihe imitwe yitwaje intwaro myinshi ikomeje kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara. Ibi bituma ikora ibyaha birimo gukoresha ku gahato abaturage, by’umwihariko abana, ababyanga ikabagirira nabi.
Yari aherutse gutunga agatoki sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro z’Abashinwa zikorera muri iyi ntara, asobanura ko inyinshi muri zo zibukora mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta mpushya zifite.
Mu cyumweru gishize, Guverineri Purusi, yasobanuye ko muri izi sosiyete ziganje mu duce twa Fizi, Mwenda na Shabunda, hari izigeze kugira ibyangombwa bizemerera gukora bitagifite agaciro kuva mu 2013.
Yagize ati “Twasanze muri izi sosiyete, zimwe zari zaraherewe i Kinshasa ibyangombwa binyuze mu nzira zitari zo, kandi mu by’ukuri ibyo zari zifite byararangiye mu 2013, 2014 na 2016.”
Guverineri Purusi yavuze ko hari sosiyete esheshatu z’Abashinwa ndetse n’amashyirahamwe atatu byari byarahagaritswe muri Kivu y’Amajyepfo ariko byongera gukora mu buryo butemewe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *