Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan SUBRAMANIAN, n’intumwa zaturutse ku cyicaro cya UNMISS kuwa Gatatu basuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) ku birindiro byabo, bakirwa na Lt. Col. Charles RUTAGISHA, Komanda wa Rwanbatt-2 .
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda yahaye amakuru umuyobozi w’ingabo y’uko ibintu byifashe muri iki gihe ndetse n’ibikorwa bikomeje kubera mu karere Rwanbatt-2 ishinzwe hangana n’intara zirindwi (07) mu ntara cumi n’eshatu (13) zigize Leta ya Upper-Nile
Umuyobozi wa UNMISS yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umuhate zigira mu kurinda abasivili no gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS, cyane cyane mu kurinda abavanwe mu byabo imbere mu gihugu mu turere twa Malakal na Bunj.
Lt. Gen. Mohan SUBRAMANIAN kandi yashimye Rwanbatt-2 kubera ubunyamwuga bwabo, ubwitange, na disipuline abasaba gukomeza imyitwarire yabo y’intangarugero.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *