skol
fortebet

Komisiyo y’u Burayi yaciye Google miliyoni 890 z’Amayero kubera kurenga ku mategeko mashya

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

Komisiyo y'u Burayi yaciye Google miliyoni 890 z'Amayero kubera kurenga ku mategeko mashya

Sponsored Ad

skol

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye Google ibihano by’amande angana na miliyoni 890 z’Amayero, asaga miliyari 1.000 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusanga yararenze ku mategeko agenga ihiganwa mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Aya ni yo mande ya mbere Google yaciwe hashingiwe ku itegeko rya Digital Markets Act (DMA), ryashyizweho n’Ubumwe bw’u Burayi rigamije gukumira ko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bikoresha ububasha bifite mu kubangamira abo bihanganye ku isoko.

Komisiyo y’u Burayi yatangaje ko Google yakoresheje nabi urubuga rwayo rwa Google Search, ishyira imbere serivisi zayo bwite mu bisubizo by’ishakisha, mu gihe izindi serivisi zitanga ibikorwa bisa na byo zitabonaga amahirwe angana yo kugaragara.

Iperereza ryagaragaje kandi ko Google yakoresheje Google Play Store mu buryo bwagabanyaga amahirwe y’abakora porogaramu bwo kugeza ku bakiriya amakuru ajyanye n’uburyo bushobora kubafasha kubona serivisi ku giciro gito cyangwa kwishyura hakoreshejwe izindi nzira.

Komisiyo y’u Burayi yavuze ko ibyo byabangamiraga irushanwa, kuko byagabanyaga ubwisanzure bw’abakora porogaramu ndetse n’uburenganzira bw’abakiliya bwo guhitamo uburyo bubabereye.

Ayo mande agizwe n’ibice bibiri. Google yaciwe miliyoni 460 z’Amayero kubera uburyo yashyiraga imbere serivisi zayo muri Google Search, mu gihe miliyoni 430 z’Amayero zaciwe kubera amategeko yashyiragaho abakora porogaramu akababuza kuyobora abakiliya ku bundi buryo bwo kwishyura.

Komisiyo y’u Burayi yavuze ko mu kugena ingano y’ibi bihano yitaye ku buremere bw’amakosa yakozwe ndetse n’igihe Google yamaze itubahiriza amategeko ya DMA.

Komiseri w’u Burayi ushinzwe ikoranabuhanga, Henna Virkkunen, yavuze ko Google yakoresheje umwanya ifite ku isoko mu guha amahirwe serivisi zayo kurusha iz’abanywanyi bayo, ibintu byabangamiye ihiganwa rikwiye.

Yongeyeho ko no ku bijyanye na Google Play Store, abakora porogaramu batari bafite umudendezo uhagije wo kugeza ku bakiliya babo ubundi buryo bwo kubona serivisi ku giciro cyiza.

Iki cyemezo kije mu gihe Ubumwe bw’u Burayi bukomeje gushyira mu bikorwa amategeko akomeye agamije kugenzura ibikorwa by’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, hagamijwe guteza imbere ihiganwa risesuye no kurengera inyungu z’abaguzi ndetse n’abatanga serivisi bato ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa