skol

Komisiyo ya EU yasabye amavugurura ku burenganzira buhabwa ibihugu binyamuryango

Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yasabye ko uburenganzira bw’ibihugu bigize uyu muryango bwo kutubahiriza imyanzuro bukwiriye gukurwaho bikazafasha ko imyanzuro irimo gushyiraho ibihano, gutanga ubufasha bwa gisirikare n’ibindi byihuta.

Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2025 mu nama ngarukamwaka ihuza abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko igihe kigeze ngo uburenganzira bw’ibihugu bwo kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro bigabanywa cyangwa bigakurwaho.

Ubundi kugira ngo umwanzuro ufatwe cyangwa ushyirwe mu bikorwa muri EU bisaba ko ibihugu byose biyigize uko ari 27 biwemeranyaho.

Von der Leyen yavuze ko ubu buryo akenshi bukunze gutuma imyanzuro ifatwa n’umuryango itinda kwemezwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa kandi byagiraga ingaruka zikomeye muri EU.

Yakomeje agaragaza ko mu gihe gufata umwanzuro byazajya bishingira ku batoye ari benshi bizatuma imyanzuro ifatwa na EU yihuta kandi igakorwa ku gihe aho gushingira ko buri gihugu cyemeza uwo mwanzuro.

Gusa ubu busabe bwa Von der Leyen ntabwo bwigeze bwakirwa neza n’ibihugu bya Slovakia na Hongrie, aho byose bikunze gukoresha ubu bureganzira kugira ngo buhagarike amwe mu mategeko yashyizweho n’uyu muryango ashobora kwangiza inyungu z’ibihugu byabo.

Von der Leyen yasabye ko uburenganzira bw’umunyamuryango bwo kuburizamo imyanzuro bukurwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa