skol
fortebet

Kongo havutse umutwe mushya wa gisirikare uzajya ukorera Ituri

Yanditswe: Tuesday 01, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Thomas Lubanga,umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu bibazo bya DRC mu myaka ishize,yashinze umutwe wa gisirikare ugiye gukorera mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Ituri

Sponsored Ad

uyu mutwe mushya washinzwe na Thomas Lubanga wahawe izina rya Convention for the Popular Revolution [CPR] ukaba ushinzwe mu gihe ingabo za Leta ya Kongo FARDC zimaze igihe mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Lubanga yatangaje ko CPR ifite umutwe wa politiki ndetse n’uwa gisirikare,ingabo zawo zikaba zibarizwa mu duce dutatu two muri Ituri.

uyu mugabo mu mwaka wa 2012 yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha igifungo cy’imyaka 12 ku byaha byo kwinjiza abana mu gisirikare,afungwa imyaka 14 muri gereza.

Yarekuwe muri 2020 ndetse perezida Tshisekedi amugira umuyobozi w’itsinda rishinzwe kugarura amahoro muri Ituri.Gusa mu mwaka 2022 yaje gutabwa muri yombi n’abantu batazwi afatwa bugwate mu gihe cy’amezi abiri,nyuma abishinja leta ya Tshisekedi ko ariyo yabikoze.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakunze kuvugwa imitwe myinshi yitwara gisirikare,bikaba bivugwa ko bishobora kuba aribyo ntandaro itera umutekano muke muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa