Koreya y’Epfo: Impanuka y’indege y’igisirikare yari iri mu myitozo yahitanye babiri
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Indege y’igisirikare cya Koreya y’Epfo yo mu bwoko bwa AH-1S Cobra ikoreshwa mu kugaba ibitero, yakoze impanuka mu gihe cy’imyitozo mu gace ka Gapyeong mu Ntara ya Gyeonggi mu Majyaruguru y’iki gihugu, ihitana abapilote bayo babiri.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iki gisirikare ku wa 9 Gashyantare 2026, rivuga ko saa 04:00 z’igitondo ku masaha yo muri Koreya y’Epfo ari bwo iyi ndege yakoze impanuka, ariko ntirigaragaza icyayiteye.
Ikimara gukora impanuka abapilote bayo bahawe ubutabazi bw’ibanze berekezwa ku bitaro, nyuma biza kumenyekana ko bahasize ubuzima.
Igisirikare cyahise gihagarika by’agateganyo gukoresha indege zose zo mu bwoko bwa AH-1S nyuma y’iyi mpanuka, kinashyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Umwe mu myitozo yari irimo gukorwa, ni ukugerageza uburyo indege ishobora kugwa ku butaka mu bihe bigoye ntihabeho kuzimya moteri yayo ku buryo isaha n’isaha yakongera kuguruka, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iki gisirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *