skol

Koreya y’Epfo: Yoon Suk Yeol wabaye Perezida yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Yoon Suk Yeol wabaye Perezida w’iki gihugu, igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha nabi ububasha bwe no gutegura imvururu zabaye mu Ukuboza 2024 ashaka gushyiraho itegeko ry’uko igihugu kiri mu bihe by’intambara.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko urukiko ruhanisha Yoon Suk Yeol igihano cy’urupfu. Ubwo urubanza rwasomwaga ku rukiko ruri mu Mujyiw a Seoul hari abapolisi benshi n’imodoka nyinshi zayo zakoze urukuta.

Muri Mutarama 2026, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Yoon Suk Yeol yarashatse gushyiraho itegeko ryemeza ko igihugu kiri mu bihe by’intambara, mu buryo bunyuranye n’amategeko n’itegeko nshinga, byabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, na Komisiyo y’Amatora.

Amategeko ya Koreya y’Epfo avuga ko kuba mu bacurabwenge bategura imvururu bihanishwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu.

Igihano cy’urupfu giheruka guhanishwa umuntu muri iki gihugu mu 2016 ariko kuva mu 1997 nticyigeze gishyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa