Koreya ya Ruguru bwa mbere yashyize ahagaragara amafoto y’ikigo gitunganya uranium
Yanditswe: Friday 13, Sep 2024

Koreya ya Ruguru yashyize ahagaragara amafoto ya mbere y’ikigo gitunganya ubutare bwa uranium, aho Umuyobozi wayo, Kim Jong Un, agaragara akizenguruka asaba kongera izindi mashini za centrifuges nyinshi mu rwego rwo kongera intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye.
Pyongyang, yafatiwe ibihano byinshi n’Umuryango w’Abibumbye kubera gukomeza gahunda z’intwaro zabujijwe, mbere ntabwo yari yarigeze ishyira ku karubanda mbere yaho amakuru y’ikigo cyayo gitunganya ubutare bwa uranium kuva ku igeragezwa ryayo rya mbere ry’intwaro za kirimbuzi mu 2006.
Kim yazengurutse ikigo cy’intwaro za kirimbuzi n ’“ibirindiro by’ibikoresho bya kirimbuzi byo mu rwego rw’intwaro”, nk’uko ikigo cya Leta gishinzwe amakuru muri Koreya (KCNA) cyabitangaje kuwa Gatanu.
Amafoto yerekanaga Kim agenda hagati y’umurongo muremure wa moteri za centrifuges ariko ntagaragaza igihe yasuriye aho hantu.
Ikigo nk’iki gitunganya uraniumu ikungahaye cyane, ikenerwa mu gukora ibyo bita ’nuclear warheads’, binyuze mu kuvangavanga ibikoresho muri centrifuges ku muvuduko mwinshi.
Ntibyari byamenyekana neza aho iki kigo giherereye, ariko Koreya ya Ruguru ikekwaho kugira ibigo byinshi bitunganyirizwamo ingufu za uranium hagamijwe gukora ibisasu bya kirimbuzi, iyo ivuga ko biri mu rwego rwo kwirwanaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *