skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yagaragaje ubushobozi buhambaye bw’igisasu cyayo

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igisasu iherutse kurasa mu nyanja cyari gifite ubushobozi buhambaye cyane, ku buryo cyabashije kugenda ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 12, bityo kikaba kizagira uruhare mu guhangana n’abanzi b’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Koreya y’Epfo yari yavuze ko iki gisasu cyagenze ibirometero 1100 mbere yo kugwa mu nyanja, ndetse bigakekwa ko umuvuduko wacyo wari ukubye uw’ijwi inshuro eshanu. Icyakora Koreya ya Ruguru yavuze ko cyagenze ibirometero 1500 mbere yo kugwa mu nyanja.

Koreya ya Ruguru kandi yavuze ko iki gisasu gifite ikoranabuhanga rishya, rigifasha mu kugenzura icyerekezo kiganamo, aho Perezida w’icyo gihugu, Kim Jong Un, yavuze ko iki gisasu cyerekana ubushobozi bwa Koreya ya Ruguru.

Ati "Byereka abanzi bacu ibyo turi gukora kandi ko twiteguye gukoresha ubushobozi bwose bushoboka mu kurinda inyungu zacu."

Ubwo yari muri Koreya y’Epfo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko u Burusiya bushobora kuba buri guha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga mu bijyanye na satellite ndetse n’isanzure, ibirego byazamutse ubwo Koreya ya Ruguru yashinjwaga kohereza abasirikare muri Ukraine, bagomba kurwana ku ruhande rw’u Burusiya, gusa impande zombi zirabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa