skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yatoye itegeko rizashyira Isi mu kaga igihe perezida wayo azaba yishwe

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 11, May 2026

Koreya ya Ruguru yatoye itegeko rizashyira Isi mu kaga igihe perezida wayo azaba yishwe

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakomeje kwifuza ko Kim Jong-un yazicwa n’indwara isanzwe, ntiyicwe bigizwemo uruhare n’abanyamahanga, bijyanye n’uko nibiba Isi izahura n’akaga gakomeye.

Koreya ya Ruguru yahinduye itegeko rijyanye n’ingufu za nucléaire zikorwamo ibirimo n’intwaro kirimbuzi.

Hemejwe irivuga ko mu gihe Kim Jong-un yakwicwa cyangwa hagakekwa ibitero by’amahanga, igitero cy’intwaro kirimbuzi kizahita cyirasa ako kanya nta by’amategeko yandi asabwe.

Ni itegeko ryahinduwe muri Werurwe 2026, nyuma y’igihe gito Israel na Amerika bigabye ibitero kuri Iran bigahitana abayobozi bayo barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei.

Abahanga mu bijyanye n’intambara bagaragaza ko Koreya ya Ruguru yabonye uburyo Iran yaribaswe mu kanya nk’ako guhumbya ubwoba burayitaha ishaka icyazayirengera mu gihe ibyabaye ku b’i Tehran byaba no ku b’i Pyongyang.

Koreya y’Epfo igaragaza ko Igisirikare cyayo kizahita kirasa ibisasu bya nucléaire mu gihe Kim yaba yishwe n’abanzi b’amahanga.

Ibi byemejwe mu Nama Nkuru ya Koreya yabaye ku wa 22 Werurwe 2026 ibera mu mu Murwa Mukuru Pyongyang.

The Telegraph yanditse ko iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 7 Gicurasi 2026. Urwego rwa Koreya ya Ruguru rushinzwe Umutekano n’Iperereza (National Intelligence Service: NIS) rwabibwiye abayobozi bakuru muri Guverinoma.

NIS yagaragaje ko Perezida Kim ari we ushinzwe ingabo za Koreya ya Ruguru zikoresha intwaro za nucléaire ariko impinduka zigaragaza amabwiriza agomba gukurikizwa hagamijwe kwihorera ku mwanzi mu gihe we ataba akibasha gutanga amategeko cyangwa yishwe.

Mu ngingo ya gatatu y’iri tegeko rigenga ibijyanye n’ingufu za nucléaire hagira hati “Mu gihe umwanzi yaba asumbirije cyangwa yagabye igitero ku bagenzura ibijyane n’intwaro kirimbuzi za Koreya ya Ruguru, akazishyira mu byago byo kwangirika, igisasu kirimbuzi kizajya gihita cyirasa ako kanya.”

Umuhanga mu bijyanye n’amateka n’ububanyi n’amahanga wavukiye mu Burusiya akaba umwarimu muri muri Kaminuza ya Kookmin muri Koreya y’Epfo, Prof Andrei Lankov, yavuze ko ibi byari politiki iri aho mbere ariko ko ubu byahawe agaciro kuko byemejwe mu mategeko.

Ati “Iran yakanguye abantu. Koreya y’Epfo yabonye uburyo ibitero bya Israel na Amerika byageze ku ntego, ndetse byahise bisenya igice kinini cy’ubuyobozi bukuru bwa Iran, birayihahamura.”

Koreya ya Ruguru na yo idacana uwaka n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, iri gukora ku buryo igitero kigambiriye Kim Jong-un n’abayobozi ba hafi bamufasha, bizagorana kurusha uko byoroshye kuri Iran.

Imipaka y’iki gihugu irarinzwe cyane ndetse abantu bake ni bo bemererwa kwinjira ku buryo n’abadipolomate, abo mu miryango itegemiye kuri leta n’abo mu bihugu by’inshuti bya Koreya ya Ruguru na bo bagenzurwa cyane iyo binjiye muri iki gihugu.

Bijyanye n’uko byavuzwe ko kugira ngo Israel na Amerika bibashe guhamya intego, ubutasi bw’i Tel Aviv bwabanje kumenya neza aho abayobozi ba Iran bari binyuze mu kwinjira mu ikoranabuhanga rya camera zo ku muhanda z’i Tehran, kubikora i Pyongyang bivugwa ko bigoye kuko bene izo camera ari nke ndetse na internet igenzurwa mu buryo buhambaye.

Perezida Kim kandi azwiho kurindwa cyane no kugira amakenga ku buryo adapfa kujya aho ari ho hose n’iyo afashe umwanzuro wo kugira aho ajya, atagenda mu ndege ahubwo akoresha gari ya moshi ya gisirikare irindiwe umutekano ku buryo buhambaye.

Prof Lankov yakomeje ati “Amakuru yava ku ikoranabuhanga rya satellite ni yo abateye ubwoba cyane. Impungenge zabo zirumvikaka kuko kumva ibijyanye no guhitana ubuyobozi bwose intambara igitangira ni ikintu gikomeye. Simbona igitero cyaturuka muri Koreya y’Epfo, ahubwo uko gusubiza kuzaba kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi ndetse zishobora kwangiza ibintu byinshi biri mu ntera ndende. Harimo ka missile za Hwasong‑14 / Hwasong‑15.

Izi ni missile zishobora kuraswa mu ntera zigera ku bilometero ibihumbi 13. Ni intera nini kuko kuva muri Koreya ya Ruguru ugera mu burengerazuba bwa Amerika nko muri Leta ya California ari ibilometero 9000.

Koreya ya Ruguru ifite kandi missile izwi nka Hwasong‑12, ishobora kugera mu ntera y’ibilometero 3700. Bivuze ko yahamya intego yose muri Aziya n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa