Kuki abasirikare n’urubyiruko bari guhunga u Burundi ku bwinshi?
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
U Burundi, igihugu kiri mu bikennye kurusha ibindi ku Isi, bwageze aharindimuka. Nubwo muri Kamena 2020 ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi hari icyizere ko hari ibigiye guhinduka mu bukungu, imiyoborere ye yashoye abanegihugu mu bukene bukabije ku kigero nk’icyaherukaga mu gihe umutekano wari warazambye.
Ikibazo nyamukuru gishingiye ku masezerano u Burundi bwagiranye na Perezida Félix Tshisekedi yo kohereza abasirikare kurwanya ihuriro AFC/M23. Aya masezerano yateje ibibazo bikomeye kuko abasirikare b’Abarundi bari gupfira mu mashyamba ya RDC, abandi bakamara amezi cyangwa imyaka badahembwa.
Ibi byatumye abasirikare benshi bacika intege, bamwe muri bo bata akazi, bahungira mu bihugu nka Zambia, Mozambique n’ibyo ku mugabane wa Asie. Leta yashyizeho ubugenzuzi bukaze ndetse ifunga bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bashinjwa guha pasiporo abasirikare batoroka.
Urubyiruko narwo ruri guhunga igihugu ku bwinshi bitewe n’uko akazi gahabwa gusa abari mu ishyaka riri ku butegetsis (CNDD-FDD). Abanyeshuri benshi bataye amashuri kuko babona ko impamyabumenyi ntacyo zaba zibamariye mu gihe badacinya inkoro kuri Leta.
Mu ntangiriro za 2025, imibare yagaragaje ko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, abana bata ishuri bageze kuri 70%. Mu yahoze ari intara ya Kayanza, abanyeshuri barenga 4500 bavuye mu ishuri mu mezi atatu gusa mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) rigaragaza ko impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda ziyongereyeho 1721 hagati y’umwaka wa 2024 na 2025. Kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2025, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi z’Abarundi 52.961, zingana na 38,5% by’iziri mu gihugu zose.
Ubu urubyiruko rw’Abarundi rukorera ubucuruzi buciriritse mu mihanda y’i Kigali, Kampala na Nairobi kugira ngo rwoherereze imiryango yarwo amafaranga yo kuyitunga, akenshi usanga aruta ayo abakozi ba Leta y’u Burundi bahembwa.
Umusore w’Umurundi ucururiza ku muhanda i Nairobi avuga ko aka kazi kamufasha kubona amashilingi 3000 yoherereza umuryango we uri mu Burundi ku kwezi. Aya mafaranga arenga ay’u Burundi (Fbu) ibihumbi 150. Nubwo ari make, abenshi bashima ko imiryango yabo iyaguramo iby’ibyanze, ubuzima bugakomeza.
Mu gihe igihugu kiri gutakaza abasirikare n’urubyiruko kubera kwiheba, Perezida Ndayishimiye we akomeza kuvuga mu ruhame ko nta gihugu gikize ku Isi cyangwa gifite umugisha nk’u Burundi. Ibi byerekana ko ubutegetsi butitaye ku mibabaro y’abaturage, bikaba birushaho gushyira ahazaza h’iki gihugu mu kaga gakomeye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *