Kuki Akarere ka Kayonza kahawe abayobozi b’agateganyo babiri?
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yatangaje ko bahisemo gushyiraho abayobozi babiri mu Karere ka Kayonza kari kamaze amasaha make kadafite komite nyobozi kubera akazi kenshi kariyo gasaba ubufatanye no kuzuzanya ngo gashobore gukorwa.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa 8 Ukuboza 2025, nyuma yo gutangaza ko Hategekimana Fred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, naho Jules Higiro akagirwa Umuyobozi w’Akarere wungirije w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza.
Yavuze ko byashobokaga gushyiraho umuyobozi umwe ariko ibibazo biri muri aka karere bikeneye imbaraga z’abantu babiri.
Ati “Kuba ari babiri, ibyo ni Minisiteri ibigena dushingiye ku bintu bitandukayashoboraga no kuba umwe ariko mu busesenguzi twakoze twabonye ko inshingano bafite, akazi kari muri Kayonza ari ngombwa ko baba ari babiri kugira ngo bafatanye, buzuzanye muri iyi minsi mu gihe bategereje ko haba amatora yo gushyiraho abandi bayobozi.”
Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ku wa 7 Ukuboza 2025 yirukanye abari bagize Komite Nyobozi y’Akarere barimo uwari Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene.
Aba bayobozi birukanywe bazira amakosa bakoze arimo kudatanga amakuru ku kibazo cy’inzara cyari kiri mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu, kugeza ubwo abaturage batangiye gusuhuka, ibindi bakoze birimo gutukana no gutanga serivisi mbi.
Minisitiri Habimana yavuze ko abayobozi badakwiye gutanga serivisi nk’aho ari impuhwe bafitiye abaturage.
Ati “Guha serivisi umuturage ntabwo ari ukumugirira impuhwe, ni ukumuha icyo akwiriye, ni ukumuha ibyo dusabwa kumuha, ni ukumukorera ibyo dusabwa kumukorera. Abayobozi b’Inzego z’Ibanze rero bashishikarizwa kwegera umuturage, kumwakira neza, kutamusiragiza.”
Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda bwa 2025 (RBI 2025) bugaragaza ko mu nzego z’ibanze basaba bakanakira ruswa ku rugero rwa 4,3%.
Impuzandengo ya ruswa yasabwe mu nzego z’ibanze ni 59.702 Frw ariko hari uwavuze ko yatanze ruswa ya miliyoni 3 Frw ashaka icyemezo cyo kubaka, mu gihe uwashakaga icyangombwa cy’ubutaka yatanze ruswa ya miliyoni 1,5 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *