Kuki amagare atari mu mushinga w’itegeko ryerekeye indishyi zikomoka ku mpanuka?
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yagezaga ku Mutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ureba gusa abakoze impanuka biturutse ku binyabiziga bikoreshwa na moteri.
Ibi yabigarutseho ubwo yasobanuraga Umutwe w’Abadepite ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.
Depite Izere Ingrid yabajije impamvu ibinyabiziga bidakoreshwa na Moteri bitatekerejweho muri uyu mushinga w’itegeko wo kwishyura indishyi, kandi na bo bakora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu.
Depite Mujawabega na we yagarutse kuri iki kibazo aho yavuze uburyo amagare na yo akora impanuka kandi agahitana ubuzima bw’abantu akangiza n’ibintu, ndetse agaragaza n’ibindi bintu bishobora guteza impanuka.
Ati “Igiti gishobora kugwira umuntu, inkangu ishobora guhitana umuntu, jyewe numvaga byajya mu bwishyu bw’ibintu bitishingirwa kugira ngo abantu babone uburenganzira”.
Kabera Godfrey asubiza iki kibazo yavuze ko uyu mushinga w’iri tegeko ureba gusa ibinyabiziga bifite ubwinshingizi kandi bikoreshwa na moteri, gusa mu mategeko u Rwanda rufite ubu usanga ibinyabiziga bidakoreshwa na moteri bidasabwa kugira ubwishingizi ari na cyo cyiciro amagare aherereyemo.
Bigenda bite ku kinyabiziga gikoresha moteri cyakoze impanuka kidafite ubwishingizi
Ifatira ry’ikinyabiziga cyateje impanuka iyo habaye impanuka itejwe n’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kidafite ubwishingizi, inzego zibishinzwe zifatira icyo kinyabiziga kugeza igihe nyiracyo yishyuriye urwego rwishyura indishyi, ubwishyu bwose bwatanzwe kuri dosiye isaba indishyi n’ikiguzi cy’ifatira.
Kubara no kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka, zishyurwa hagendewe ku byangijwe n’impanuka no ku musaruro w’uwangirijwe na yo.
Iyo uwangirijwe n’impanuka cyangwa abafite uburenganzira bumukomokaho badashobora kugaragaza umusaruro nyakuri uwangirijwe n’impanuka yabonaga mbere y’impanuka, indishyi zishyurwa hagendewe ku musaruro w’ukwezi ukomoka ku kazi ucibwa umusoro ku musaruro ukomoka ku kazi ku gipimo cy’umusoro cya 0%.
Itegeko No 41/2001 ryo ku wa 19/09/2001 ryerekeye indishyi z’abahohotewe n’impanuka z’umubiri zatewe n’ibinyabiziga bikoresha moteri, n’ibirebwa n’Itegeko No 26/2011 ryo ku wa 27/07/2011 ryerekeye indishyi z’ibyangijwe n’inyamaswa, yarahujwe kugira ngo habeho itegeko ryihariye, ryuzuye kandi rihuza ayo mategeko yombi.
Umushinga w’itegeko uteganya ko abantu bafite uburenganzira ku ndishyi z’impanuka, ari abantu bakomeretse cyangwa imitungo yabo yangijwe n’impanuka ifite ubwishingizi cyangwa idafite ubwishingizi, abantu bakomerekejwe n’inyamaswa zavuye muri pariki y’Igihugu cyangwa ahandi hantu harinzwe mu gihe cy’akazi cyangwa mu gusura byemejwe n’ubuyobozi bwa pariki bubifitiye ububasha, cyangwa ahandi hantu harinzwe hagaragara ku rutonde rwashyizweho na Minisitiri ushinzwe ibidukikije mu nshingano.
Umushinga w’itegeko uteganya ko gusubizwa andi mafaranga yakoreshejwe n’umuntu wakomeretse ku mubiri, bikorwa herekanwe inyemezabugure za elegitoronike zitangwa na sisitemu yo gutanga inyemezabuguzi yemewe n’amategeko agenga imikorere y’imisoro.
Icyakora, amafaranga adashyigikiwe n’inyemezabugure ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yatanzwe na sisitemu yo gutanga inyemezabuguzi yemewe n’amategeko agenga imikorere y’imisoro ahindurwa, binyuze mu bwumvikane, hagashingirwa ku biciro biri ku isoko.
IVANO; KIGALI TODAY
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *