skol
fortebet

Kurangiza kaminuza ntibivuze ko utakwiga umwuga-MINEDUC

Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishimangira ko kuba umuntu yarize amashuri ya kaminuza bidakuraho ko ashobora kongeraho n’umwuga kuko byagaragaye ko mu gihe kiri imbere abazabona akazi benshi ari abize imyuga.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC) Madamu Irere Claudette, yakanguriye abantu bize kaminuza kongeraho ku wa Mbere tariki ya 2 Kamena 2025, ubwo i Kigali hatangizwaga imurikagurisha ry’ibikorwa by’abanyeshuri biga Tekinini imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET EXPO) no kugaragaza ubumenyi ngiro.

Yagize ati: “Urangije kwiga ntabwo bivuze ko udakwiye kwiga umwuga, Isi ya none isaba ko umuntu ko afungukira muri byinshi. Ntabwo bivuze ngo warangije kwiga ukomeje gushaka akazi cyangwa warakabonye ngo bikubujije kugira ikindi urenzaho.”

Yavuze ko MINEDUC yabonye ko abantu bize kaminuza bamaze gusobanukirwa ko kwiga imyuga ko ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Abiga kaminuza bararangiza, bakavuga bati reka nongereho n’umwuga. Turababona muri gahunda y’amasomo y’igihe gito, abarangije muri kaminuza, haba harimo n’abarangije amashuri yisumbuye ariko batarakomeza muri kaminuza; biga ayo masomo kuko atuma bahita babona akazi.”

Yasabye abantu gukomeza kugana amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo bizafashe Leta kugera ku ntego ifite y’uko abiga bose nibura 60% byabo baba biga amasoma ya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Ati: “Iyo witegereje aho akazi kari, kari mu biga ibingibi. Mu gihe rero tutaragera ahongaho turacyakomeje.”

Yamenyesheje ko ubu hirya no hino mu Gihugu hashyizwemo gahunda zo kwiga amasomo y’igihe gito, aho ushaka kwiga yagana amashuri yigisha imyuga hanyuma akaba yakwiga mu mpera z’icyumweru no mu yindi minsi yaboneka.

Umwe mu bitabiriye iri murikagurisha ukora muri kampanyi itanga amahugurwa y’igihe gito ku bijyanye n’ubukerarugendo, avuga ko ababaga barize andi masomo, babaha ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kubona akazi.

Yagize ati: “Abo twakira barize ibindi usanga rwose babyungukiramo, yarangiza ukumva kompanyi iramuhagaye na we akaba abonye umurimo, nyamara ibyo yize mbere bitari byarawumuhaye.”

Ku rundi ruhande, uwize ayo masomo ya TVET agaragaza ko Leta ikwiye kuborohereza kubona igishoro binyuze kubafasha gukorana n’ibigo by’imari bikabaha inguzanyo zabafasha gushyira mu ngiro imishinga bafite.

Yagize ati: “Habaho uburyo bw’uko abize imyuga bafashwa kubona inguzanyo, no koroherezwa imisoro, kuko hari ubwo ujya gutangira ukavuga uti se imisoro nzayishobora?”

Minisiteri y’Uburezi yemeza ko ubu hashyizweho gahunda yo gufasha abantu bize imyuga kwigira ku murimo ku buryo ababiyobotse bagenda baboneramo n’amahirwe y’akazi.

Leta y’u Rwanda kandi ikomeje gushaka uko abize tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro babona amahirwe yo kubyaza umusaruro ibyo bize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa