
Bwa mbere kuri Mars hagaragaye ikirunga kireshya na kilometero 19 z’ubuhagarike, mu mashusho yafashwe n’icyogagajuru cy’’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA.
Ayo mashusho agaragara neza yafashwe ku wa 2 Gicurasi 2025 bikozwe n’icyogajuru cyakorewe kuzenguruka Umubumbe wa Mars cyiswe Odyssey.
Ikirunga cyabonywe cyiswe Arsia Mons ni cyo cya mbere kinini kigaragara kuri uyu mubumbe utukura. Bivugwa ko gifite uburebure bw’ibilometero 19 by’ubuhagarike.
Ifoto yafashwe igaragaza icyo kirunga kigaragara mu gitondo ku bihe byo kuri uyu mubumbe, ukabona agasongero kacyo gasa n’aho karenze ibicu mbere y’uko izuba rirasa.
Ni bwo bwa mbere hagaragara ishusho igaragaza ikirunga kuri Mars nk’uko NASA yabitangaje.
Amashusho yafashwe na NASA agaragaza Mars agaragara neza nk’uko abajya mu isanzure baba babona Isi iyo bariyo.
Icyogajuru cya Odyssey cyafashe ayo amashusho cyoherejwe mu isanzure mu 2001 hagamijwe gukora ubushakashatsi ku butaka bwa Mars.
Cyatumwe kuzenguruka Mars. NASA igaragaza ko ari cyo cyogajuru kimaze igihe kirekire kiri mu butumwa bwo kuzenguruka undi mubumbe.
Mu 2023 Odyssey yatangiye gufata amashusho yo mu mpera za Mars ariko ikabikorera ku butumburuke bwo hejuru cyane, ikabikora muri dogere 90 ariko izenguruka uwo mubumbe kugira ngo igaragaze amashusho meza.
Ni ibintu byafashije abashakashatsi kubona neza ibicu ndetse n’umukungugu wo kuri Mars ndetse bagakurikirana neza uburyo ibihe bihinduka kuri uyu mubumbe umaze igihe ukorerwaho ubushakashatsi harebwa ko ubuzima bwashoboka.
Umuhanga mu bijyanye n’imibumbe muri NASA, Michael Smith, yavuze ko bari kubona amakuru y’ingenzi ajyanye n’uburyo ibihe bihinduka kuri Mars, ibizagira uruhare mu bushakashatsi bakora.
Ati “Biduha ibindi bitekerezo by’ibijyanye n’uburyo ikirere cyo kuri Mars gihindagurika uko ibihe bisimburana.”
Hashize igihe harebwa ko ubuzima bwashoboka kuri Mars. Mu 2023 NASA yubatse ikigo cya mbere kizageragerezwamo ubuzima bwo kuri uyu mubumbe kigafasha bantu kwimenyereza imibereho yaho, mu gufasha abashakashatsi bacyo bazajyayo kuhamenyera kare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *