Inama ya munani ya YouthConnekt Africa Summit izabera i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ikazaba igamije gushishikariza urubyiruko rw’Afurika kugira uruhare rufatika mu kubaka ejo hazaza h’umugabane
Iyi nama izahuza urubyiruko, abayobozi ba za guverinoma, abikorera, abashoramari n’abahanga mu guhanga udushya baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo. Bazaganira ku buryo Afurika yakemura ibibazo biyugarije ndetse ikabyaza umusaruro amahirwe ari kuvuka mu bukungu, ikoranabuhanga n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Itangazo ry’iyi nama ryashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026 nyuma y’inama yahuje abafatanyabikorwa i Kigali. Abategura iyi nama bavuga ko izaba urubuga rwo guhuza ibitekerezo n’ibikorwa bigamije guhanga imirimo, guteza imbere ishoramari no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Biteganyijwe ko abantu barenga 5,000 bazitabira iyi nama imbonankubone, mu gihe abandi basaga 25,000 bazayikurikira bifashishije ikoranabuhanga. Muri abo bose, urubyiruko ruzaba rugize hafi 85%
Umuyobozi Mukuru wa YouthConnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ubutumwa buhamagarira urubyiruko n’abafatanyabikorwa bose gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ihanganye na byo.
Yagize ati: “Isi iri guhinduka cyane kandi ibyo bihinduka bigira ingaruka kuri Afurika. Tugomba gufatanya kugira ngo urubyiruko rubone ibisubizo bifatika kandi rubashe guhindura ibibazo bihari amahirwe y’iterambere.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo urubyiruko rw’Afurika rufate inshingano zo kubaka ahazaza h’umugabane, aho gutegereza ibisubizo biturutse ahandi.
Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, umuco, ubuhanzi n’ibindi bikorwa byafasha Afurika kwigira no kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama izibanda ku ngingo esheshatu z’ingenzi zirimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, imiyoborere myiza, guhanga imirimo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’urubyiruko.
Mu biganiro biteganyijwe harimo ikiganiro cyiswe “Amasoko Atagira Imipaka”, kizasesengura uko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) bishobora gufasha urubyiruko kubona amahirwe mashya mu bucuruzi no kwihangira imirimo.
Hazanabaho ikiganiro cyiswe “Kurenga Umushahara Gusa”, kizareba uburyo hashyirwaho imirimo myiza kandi irambye ifasha urubyiruko kubaho neza no kwiteza imbere.
Uretse ibiganiro, uyu mwaka hazatangizwa ibihembo bishya byiswe Youth-Friendly Companies Awards, bizahabwa ibigo byagaragaje uruhare rudasanzwe mu guha urubyiruko akazi no guteza imbere ibikorwa birushyigikira.
Abategura iyi nama bavuga ko YouthConnekt Africa ikomeje kwaguka no kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urubyiruko. Kuva yatangira mu Rwanda mu 2017 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, imaze gukorera mu bihugu 39 bya Afurika.
Nk’uko byatangajwe na Patient Ndizeye, ushinzwe gahunda muri YouthConnekt Africa, ibikorwa by’iyi gahunda byafashije mu guhanga imirimo irenga 200,000 no kongera ubufatanye hagati za guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera.
Abategura iyi nama bavuga ko intego ari ugukomeza kubaka Afurika ifite urubyiruko ruyoboye impinduka, rufite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umugabane.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *