Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yananiwe kwihanganira urusaku rw’abari muri Kaminuza ya Nairobi, basahindaga, aca mu ijambo abari bari kuvuga, asaba abasakuza guceceka byabananira bagasohoka.
Byabaye ku wa 11 Gicurasi 2026, mu nama ihuza u Bufaransa na Afurika ku iterambere ry’uyu mugabane izamara iminsi ibiri ibera i Nairobi muri Kenya.
Amashusho yashyizwe hanze na AFP agaragaza Macron ahaguruka akareba inyuma ye ahari hicaye abantu arangije ajya imbere asaba ijambo.
Macron yavuze ko abantu bari muri iyi nama bari bafite urusaku rwinshi ku buryo byari bigoye ko wakumva abantu bari imbere bavugaga ku mishinga yabo.
Yagize ati “Mumbabarire, ariko ntabwo byashoboka ko twavuga ku muco, dufite abantu nka bariya bari kuvuga kubyo mwakwigiraho baje hano ngo bavugire mu rusaku rungana gutya. Ibi ni agasuzuguro gakomeye.”
Yakomeje ati “Nasaba ko ni ba mwumva hari ibindi bintu mushaka kuvugaho hari ibindi byumba biri hanze mwasohoka, niba mushaka kuguma hano [muraceceka] twumve aba bantu.”
Mu mashusho byagaragaraga ko atishimiye iyo myitwarire ndetse n’abantu bari muri iyo nama basa n’abakebuwe.
Macron yitabiriye Inama ya ‘Africa Forward Summit’ izaba kuva ku wa 11-12 Gicurasi 2026. Yageze muri Kenya ku wa 10 Gicurasi.
Yagaragaje ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cyabo bukwiye kubyarira inyungu buri ruhande kandi bugashingira ku bwubahane.
Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo na Perezida Kagame.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *