Laban Korir wo muri Kenya yegukanye ‘Kigali International Peace Marathon 2025’ (Amafoto)
Yanditswe: Sunday 08, Jun 2025

Umunyakenya Laban Kipngetich Korir yisubije ’Kigali International Peace Marathon 2025’ nyuma yo kuba uwa mbere muri Full Marathon y’ibilometero 42,1 mu bagabo.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Laban yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 20 kuva mu 2005.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose.”
Ku nshuro yayo ya 20 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, Kigali International Peace Marathon ya 2025 yatangiriye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru saa Mbiri za mu gitondo.
Yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel.
Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195 yitabiriwe n’abarenga 1.314, Half Marathon y’ibilometero 21,097 irakinwa n’abarenga 1.836 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10 yiyandikishijemo abarenga 11.730.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bari mu 100 ba mbere ku Isi muri Full Marathon na Half Marathon mu bagabo n’abagore.
Abasiganwe muri Full na Half Marathon bahagurukiye kuri Stade Amahoro berekeza Gishushu-RDB-Mu Kabuga ka Nyarutarama- RDB-Meridien Hotel-Kigali Heights- Ku Kabindi- Primature Round About- Ku Kabindi- University of Kigali – Kigali Convention Centre- Gishushu-Gisimenti- Rwahama- Simba (Kimironko) – Contrôle Technique- basozeza kuri Stade Amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *