Lamine Yamal akomeje kwiharira imitwe y’ibinyamakuru kubera uduhigo
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Mu gihe isi y’umupira w’amaguru ikomeje gushakisha abazasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, ikipe ya FC Barcelona isa nk’iyabonye igisubizo ku musore muto w’imyaka 17, Lamine Yamal.
Kuri uyu wa Gatatu, uyu musore yakoze amateka akomeye mu mukino wa UEFA Champions League, ubwo yigaragazaga mu buryo bwatangaje benshi, mu gice cya mbere cy’umukino wa 1/2 wahuje Barça na Inter Milan.
Barca yaje kunganya na Inter ibitego 3-3, ariko umutwe w’ibinyamakuru hirya no hino ku isi wibanze kuri Yamal, umukinnyi wagize uruhare runini mu kugarura ikipe ye mu mukino ubwo yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu minota 21 ya mbere.
Yamal yatsinze igitego cye cya 22 mu mikino 100 amaze gukinira Barça, atanga n’andi mahirwe menshi yari kubyara ibitego. Nubwo yari afashwe n’abakinnyi babiri b’Inter, yigaragaje nk’aho ntacyo bimubwiye, atsinda igitego cyiza yinjije umupira ku ruhande rw’iburyo n’ubuhanga budasanzwe.
Simone Inzaghi, umutoza wa Inter Milan, yatangaje amagambo akomeye ati: “Yamal ni impano iboneka rimwe mu myaka 50. Twagerageje kumukingira, ariko ntibyari bihagije.”
Hansi Flick wa Barcelona na we ntiyazuyaje kumwita “ubwenge karemano”, avuga ko ari “umukinnyi wihariye ugaragara cyane mu mikino ikomeye.”
Imibare ya Yamal irivugira kuko imikino 100 yakiniye Barça yatsinze ibitego 22, assists 27, ibitego 4 mu mikino 19 yakiniye Espagne. Yatwaye Euro 2024 nyuma y’umunsi umwe w’isabukuru ye y’imyaka 17
Ni we mukinnyi muto watsinze mu mikino ya Champions League kuva mu matsinda kugeza ku ½. Ibi byose byatumye Rio Ferdinand agira ati: “Yamal ari ku rundi rwego. Nta mukinnyi ukina mu makipe 5 ya mbere ku isi umeze nka we.”
Mu buryo butangaje, ifoto yagaragaye ya kera, aho Messi afashe Yamal akiri uruhinja mu gikorwa cya Unicef cyabereye i Barcelona mu 2007. Ubu, uyu mwana wahawe uburere na Messi arimo kuziba icyuho Messi yasize.
Yamal we nyuma y’umukino yagize ati: “Sinigereranya na Messi, kuko ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose. Njye ndashaka kuba njye, kandi nkishimira umupira.”
Mu gihe FC Barcelona yifuza gusubira ku rwego rwo hejuru, Lamine Yamal ni cyo cyizere cyabo. Isi yose yamaze kumwakira nk’umukinnyi ushobora kuzatwara Ballon d’Or, ndetse akaba ari gutanga icyizere cy’ejo hazaza ku mupira w’amaguru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *