Nyirabagande Drocelle Fridaus ’Langwida’ wamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana yo kuri Radiyo Rwanda yakinagamo, yitabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 64, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe na Urunana Development Communication bakoranaga ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye.
Umwe mu bakinanye na Langwida mu Runana yavuze ko uyu mubyeyi yaguye iwe mu rugo, cyane ko ngo yari afite akazi azajya gukora i Nyamasheke mu cyumweru gitaha.
Ati “Ni byo koko yitahiye nyine. Ntabwo ayo makuru ari kuvugwa ari igihuha”.
Yakomeje asobanura ko iby’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bivugwa ko yaba azize, kubwe atahita abyemeza cyane ko yari amaze iminsi akora imyitozo ngororamubiri n’akazi gatandukanye kajyanye no gukina Urunana.
Ati “Ntiyaguye kwa muganga, rero ntabwo byaba byatewe n’indwara kuko mu ijoro yaryamye ari muzima. Mu bitaro bahamujyanye mu gitondo yamaze gupfa”.
Nyakwigendera yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aza kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera uburyo yakinaga neza imico itandukanye yagaragaraga muri iyi kinamico imaze imyaka myinshi ikurikiranwa n’abatari bake mu Rwanda.
Kuri ubu, Umurambo wa Nyakwigendera Langwida uri ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara, mu Murenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Ibitekerezo
ARUHUKIRE MUMAHORO LAGWIDA
Langwida Mukamisha mama wa Agnes Imana imuhe iruhuko ridashira. Twamukundaga
Rangwida mukamisha naruhukire mumahoro gusa dusigaranye agahinda