skol
fortebet

Latvia: Minisitiri w’Intebe yeguye kubera drones za Ukraine

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 15, May 2026

Latvia: Minisitiri w'Intebe yeguye kubera drones za Ukraine

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Evika Silina yeguye nyuma y’ibibazo bya politiki bifitanye isano n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya aho drones ebyiri za Ukraine ziherutse gushwanyukira ku butaka bw’iki gihugu.

Evika Silina yari aherutse kwirukana Minisitiri w’Ingabo kubera drones ebyiri za Ukraine zaturikiye mu Burasirazuba bwa Latvia amusimbuza undi.

Ku wa 14 Gicurasi 2026, Evika Silina yikomye abanyapolitiki bo mu gihugu bamwokeje igitutu kubera izi drones.

Ati “Babonye umukandida ushoboye ku mwanya wa minisitiri w’ingabo…abo mu mitwe ya politiki bahisemo ibibazo. Ndeguye ariko ntabwo mbivuyemo burundu.”

Umwuka mubi mu bya politiki wazamutse muri Latvia ubwo drones eshatu zo muri Ukraine zagaragaraga mu kirere cy’iki gihugu, biba ubwa kabiri bibayeho kuva 2026 yatangira.

Ukraine na Latvia byemeje ko izi drones zishobora kuba ari izari zoherejwe mu Burusiya ariko ikoranabuhanga ryabwo rikaziyobya zikajya gushwanyukira muri Latvia.

Biteganyijwe ko Perezida Edgars Rinkevics azafata umwanzuro wo gushyiraho indi guverinoma ku wa 15 Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa