Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Télesphore, yatangaje ko hari ibiganiro Minisiteri ayoboye iri kugirana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo harebwe niba imiti y’amatungo yajya igezwa ku bayikeneye mu buryo bujya gusa n’uko iy’abantu igezwa mu mavuriro, bifashe mu kugabanya ibiciro byayo abikorera bashyiraho, bagahenda aborozi.
Ibyo yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena mu izina rya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 1 Mata 2026, ubwo yahaga inteko rusange ibisobanuro mu magambo ku buryo bwo gukuraho imbogamizi Abasenateri babonye mu bworozi.
Mu ngendo Abasenateri bakoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu basanze imiti y’amatungo ari kimwe mu bikomeje guhenda cyane bibangamiye aborozi kuko abikorera bayicuruza bashyiraho ibiciro uko bishakiye.
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina yagaragaje ko bifuje kumenya icyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iteganya mu gukemura icyo kibazo.
Ati “Sena yasanze nta mabwiriza ariho ashyiraho ibiciro by’imiti y’amatungo. Ibyo bitanga icyuho cy’uko bamwe mu bacuruza iyo miti bashobora guhenda aborozi. Dushaka kumenya impamvu hadashyirwaho amabwiriza agena ibiciro by’imiti y’amatungo nk’uko bikorwa mu kuvura abantu.”
Dr. Ndabamenye yavuze ko ibyo koko ari ikibazo ndetse ko Minisiteri ayoboye iri kwiga uburyo imiti y’amatungo yajya iboneka nk’uko iy’abantu ibageraho mu mavuriro ya Leta.
Ati “Turi gutegura ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo imiti y’amatungo Ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza Imiti n’Ibikoresho byo kwa Muganga (RMS) cyazajya kiyitumiza mu buryo bwihariye noneho igashyikirizwa ahacururizwa imiti y’amatungo hakoreshwa n’abikorera hirya no hino mu gihugu.”
Yagaragaje ko ibyo bizafasha mu kugabanya igiciro cy’iyo miti kandi Leta ikabasha kubigenzura mu buryo bworoshye.
Dr. Ndabamenye yavuze ko hari n’ubukangurambaga mu bacuruza imiti y’amatungo kuri iyo ngingo buzakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ndetse hanakorwe n’urutonde rw’iyo miti kugira ngo ababikoramo babanze babyumve.
Yongeyeho ko ibyo bizajyana no gukora inkingo z’amatungo zikorewe mu Rwanda mu rwego rwo kwita ku buzima bw’amatungo.
Ati “Turifuza ko kandi mu gihe kitarambiranye tuzazana ikoranabuhanga ryo gukora inkingo z’indwara ziterwa n’uburenge kuko ni imwe mu ndwara zitera igihombo kandi kuyikingira no gukurikirana ingaruka zayo bikarushaho guhenda Leta. Dushaka ko twazakorana n’ibigo mpuzamahanga ngo turebe uko twajya tuzikorera hano.”
Senateri Uwera Pélagie, yagaragaje impungenge z’uko guha izo nshingano RMS isanganywe izindi zo kwita ku miti y’abantu bishobora kuyiremerera.
Ati “RMS yari isanzwe yita ku miti yo kuvura abantu kandi na bwo hasanzwe harimo ibibazo byo gutinda kw’imiti n’ibibazo by’imikoranire. Ubu niba igiye no kongeraho inshingano z’amatungo ishaka imiti yayo bishobora kudindiza bwa buvuzi bw’amatungo ahubwo kuko indwara ziriho kandi aborozi bakeneye kuvurirwa amatungo.”
Yongeyeho ko byanasaba igihe kinini cyo guhindura amategeko kuko ayagenga imiti y’abantu atari yo yakoreshwa ku matungo ndetse no guhindura indi mikorere muri rusange.
Senateri Uwizeyimana Evode we yagaragaje ko amategeko adakwiye kuba imbogamizi kuko ibindi byizwe neza bayahindura, ahubwo yibaza niba ubwo RMS yakongerwa ubushobozi n’abandi bakozi bazobereye iby’imiti y’amatungo ndetse n’igihe bizakorerwa.
Yabajije kandi ikiri gukorwa kuri ubu mu gihe ibyo biganiro hagati ya MINAGRI na MINISANTE bitaratangira kandi ikibazo cy’imiti y’amatungo ihenze cyo gikomeje.
Dr. Ndabamenye yagaragaje ko ibiganiro kuri iyo ngingo bidashobora kurenza amezi atandatu bakaba bamenya neza imiterere yabyo noneho bigakorerwa igenamigambi bikanasabirwa ingengo y’imari.
Yagaragaje ko kandi izo mbogamizi zijyanye no kuba izo nshingano zombi zaremerera RMS bigatuma imiti ishobora gutinda kurushaho ari ikintu kizaganirwaho kigahabwa umurongo muri ibyo biganiro bizaba.
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina yagaragaje ko bifuje kumenya icyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iteganya mu gukemura ikibazo cy’imiti y’amatungo ihenze
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye yatangaje ko hari ibiganiro Minisiteri ayoboye iri kugirana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo harebwe niba imiti y’amatungo yajya igenzurwa na RMS
Inteko Rusange ya Sena yagejejweho ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukemura ibibazo biri mu bworozi
Senateri Uwizeyimana Evode yabajije niba RMS yakongererwa ubushobozi n’abandi bakozi bazobereye iby’imiti y’amatungo ndetse n’igihe bizakorerwa
Senateri Uwera Pélagie yagaragaje impungenge z’uko guha inshingano RMS zo kugenzura imiti y’amatungo isanganywe izindi zo kwita ku miti y’abantu bishobora kuyiremerera





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *