Leta ya Congo yataye muri yombi umuvandimwe wa Corneille Nangaa
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Umuvandimwe wa Corneille Nangaa ari mu bantu bashya bo mu muryango we bakurikiranywe n’ubutabera bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo umuryango wa Nangaa uvuga ko ari ukuwibasira kudafite ishingiro.
Umuryango wa Corneille Nangaa , umukuru wa politike w’umutwe wa AFC/M23 watangaje ko umuvandimwe we Didier Nangaa amaze icyumweru afungiye mu biro by’urwego rw’iperereza mu mujyi wa Isiro umurwa mukuru w’intara ya Haut-Uélé.
Amakuru avuga ko Didier Nangaa akurikiranwe ku bikorwa bifitanye isano n’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Radio RFI ivuga ko benshi mu bo mu muryango wa Corneille Nangaa bari mu buhungiro mu gihe abandi bafunze.
Amakuru avuga ko Didier Ilaani Nangaa yari yarigeze guhamagazwa inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano.
Umuryango wa Nangaa uvuga ko uku kwibasirwa gushingiye gusa ku kuba umwe muri bo, Corneille, ari umukuru w’umutwe w’inyeshyamba urwaya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu itangazo, uyu muryango wagize uti: "Kuba uri mu muryango wa Nangaa ntibisobanuye guhuzwa na AFC/M23".
Radio RFI ivuga ko Didier Nangaa akurikiranywe mu rubanza rujyanye n’amakimbirane yo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikibazo kigaruka kenshi mu madosiye yerekeye Corneille Nangaa, gifitanye isano n’impushya zo gucukura zahabu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *