Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, André Wameso, yatangaje ko guhera tariki ya 9 Mata 2027, nta muntu uzaba wemerewe kwishyura serivisi iyo ari yo yose mu Madolari cyangwa andi mafaranga y’amahanga.
madolari amaze imyaka myinshi akoreshwa cyane muri RDC kurusha amafaranga ya Congo. Ibi byatewe ahanini n’irindimuka ry’agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu, kuko aho gutwara imizigo y’inoti, bahitamo gukoresha make afite agaciro kenshi.
Mu 2010, Idolari rya Amerika ryavunjwaga Amafaranga ya Congo 920 ariko mu mwaka wa 2026, rivunjwa Amanye-Congo 2300. Banki Nkuru igaragaza ko rikoreshwa n’Abanye-Congo hafi 90% muri serivisi hafi ya zose, keretse kwishyura abakozi ba Leta imishahara.
Guverineri Wameso yatangaje ko mu mwaka utaha ibi bizahinduka, kuko nta muntu, ibigo by’ubucuruzi cyangwa iby’imari bizaba byemerewe kwakira mu ntoki Amadolari cyangwa andi mafaranga mvamahanga.
Kuri banki z’ubucuruzi, Wameso yasobanuye ko zitazemererwa gutumiza mu mahanga inoti z’amafaranga mvamahanga, icyakoze ko zizemererwa kujya ziyakira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Guhera tariki ya 9 Mata 2027, nta muntu uzaba yemerewe gutanga cyangwa kwishyura serivisi mu mafaranga mvamahanga.”
Muri Kanama 2025, Wameso yatangarije ikinyamakuru The Bloomberg ko mu bidindiza ubukungu bwa RDC harimo gukoresha cyane amafaranga mvamahanga, bitewe ahanini n’uko igihugu gikura byinshi mu mahanga kurusha ibyo cyoherezayo.
Wameso yagaragaje ko Banki Nkuru yashoboraga kuzana impinduka zigamije kurengera ubukungu bw’igihugu ariko ko yagiye ivangirwa n’izindi nzego. Yasabye ko iyi banki ibabwa ubwigenge kugira ngo ishyireho, inayobore politiki y’ifaranga.
Guverineri Wameso yatangaje ko muri Mata 2027, serivisi nyinshi zizajya zishyurwa mu Mafaranga ya Congo


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *