Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa, yasabye inzego zibifitiye ububasha gushakisha abamaze iminsi batuka, baharabika cyangwa batera ubwoba Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Gicurasi, uyu muyobozi yatangaje ko ibikorwa byibasira Tshisekedi byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa.
Minisitiri Ngefa ashinja aba bantu barimo n’ababa mu mahanga kwikwitira uburenganzira bw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gukora ibyaha bitesha agaciro ubuyobozi bw’igihugu, kandi ngo byabangamiye imibanire y’Abanye-Congo.
Yavuze ko agaciro n’icyubahiro by’Umukuru w’Igihugu, nk’umurinzi w’Itegeko Nshinga n’ubumwe bw’igihugu n’inzego zacyo, kagomba kurindwa n’amategeko, bityo ko abamaze iminsi bamwibasira bagomba gukurikiranwa.
Minisitiri Ngefa yasabye ko hatangizwa bwangu ibikorwa byo gushakisha abantu bamaze iminsi bibasira Tshisekedi bifashishije imiyoboro y’ikoranabuhanga, kandi ko abazamenyekana bazafungwa kabone n’iyo baba batuye mu mahanga.
Ikiganiro Tshisekedi yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Gicurasi cyibanze ku ngingo zirimo gahunda yo gusuzuma no kuvugurura Itegeko Nshinga, umugambi wo kuyobora manda eshatu n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi yaciye amarenga ko Itegeko Nshinga rizavugururwa kandi ko Abanye-Congo nibamusaba kuyobora manda ya gatatu, azabyemera. Aya magambo yamaganywe n’abatavuga rumwe na we, bamwibutsa ko atagomba kurenza manda ebyiri zizarangira mu 2028.
Uyu Mukuru w’Igihugu wari warabwiye Abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma, yasabye imbabazi, asobanura ko yari yarahawe amakuru atari yo, yibwira ko igisirikare cyabo gikomeye.
Imbabazi Tshisekedi yasabye Abanye-Congo zatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumuteraho urwenya, bibaza uko Umukuru w’Igihugu adashobora kumenya ubushobozi bw’igisirikare abereye Umugaba w’Ikirenga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *