Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye kwifashisha icyorezo cya Ebola cyagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Bunia nk’intwaro yo kwisubiza Umujyi wa Goma bumaze umwaka urenga bwambuwe n’ihuriro AFC/M23.
Tariki ya 18 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza uwo munsi, abantu 131 bo muri Bunia mu Ntara ya Ituri bari bamaze kwicwa na Ebola mu barenga 510 bikekwa ko banduye iki cyorezo.
AFC/M23 yasobanuye ko umuntu umwe wabonetse tariki ya 17 Gicurasi ari we bimaze kwemezwa ko yanduye Ebola i Goma, ishingiye ku bisubizo byavuye mu bipimo 27 bimaze gufatirwa muri laboratwari y’igihugu iri muri uyu mujyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 19 Gicurasi, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko kugira ngo Ebola ikumirwe i Goma mu buryo bufatika, bisaba ko “Abanyarwanda n’abo bakoresha bava ku butaka bwacu.”
“Abanyarwanda n’abo bakoresha” ni imvugo Muyaya amenyereweho, aho aba ashaka kugaragaza ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 ari bo bagenzura Umujyi wa Goma n’ibindi bice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC.
Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibi birego kenshi, igaragaza ko nta ruhare ingabo z’iki gihugu zifite mu makimbirane yo muri RDC, isaba ubutegetsi bw’i Kinshasa gufata inshingano, bukayakemura kuko areba Abanye-Congo gusa.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko amagambo ya Muyaya agaragaza uburyo Leta ya RDC ititaye ku guhangana n’iki cyorezo nyuma y’aho yanze guha laboratwari nkuru y’igihugu (INRB) amafaranga ayifasha gukora neza akazi kayo.
Yagize ati “Ikibazo cy’icyorezo ntikigomba guhuzwa na politiki. Ntikiba cyitaye ku mipaka, ku bari ku rugamba, ntikigira politiki kibogamiraho. Uyu munsi cyagaragaye i Goma na Bunia, ejo gishobora kugera muri Uvira, Kalemie, Kinshasa cyangwa mu kindi gice cy’igihugu mu gihe hatafatwa ingamba zihuse, zikomeye, zihuriweho kandi zidashingiye ku nyungu za politiki.”
Nangaa yibukije Leta ya RDC ko ubuzima bw’Abanye-Congo budakwiye kujyanwa mu mibare ya politiki, bityo ko iki cyorezo kidakwiye kuba impamvu yo gushaka kwisubiza ibice yambuwe, i Goma n’ahandi, yifashishije imbaraga zirimo iz’igisirikare.
Ati “AFC/M23 iraburira Leta ya Kinshasa ku kwifashisha ikibazo cy’ubuzima gihari nk’urwitwazo rwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare n’ibitero ku basivili batuye i Goma no mu bice bihana imbibi. Iri huriro ntirizihanganira igerageza iryo ari ryo ryose rigamije kwifashisha ikibazo cy’ubuzima mu nyungu z’umutekano, igisirikare cyangwa politiki.”
Umuyobozi wa AFC/M23 yasabye Leta ya RDC guhagarika icengezamatwara ryayo cyangwa ibirego biciriritse mu gihe Ebola iri gutwara ubuzima bw’Abanye-Congo, ahubwo igashyira imbere ubufatanye kugira ngo iki cyorezo gitsindwe.
Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Umuvugizi wa Guverinoma n’Umuyobozi wa laboratwari nkuru y’igihugu baganiriye n’abanyamakuru kuri Ebola yibasiye igihugu
Patrick Muyaya yatangaje ko Leta ya RDC ikeneye kugenzura Goma kugira ngo irwanye Ebola yahagaragaye
Corneille Nangaa yasabye Leta ya RDC kutavanga ikibazo cya Ebola na politiki

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *