skol

Leta ya RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda

Yanditswe: Friday 18, Jul 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yasabye Ambasaderi Alhajji Farid Kaliisa ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana n’indi ikoze ku bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko Ambasaderi Kaliisa yahamagajwe ku wa 17 Nyakanga 2025, “nyuma y’ibiherutse kuba Guverinoma ya RDC ifata nk’ibiteye impungenge.”

Kayikwamba yasobanuriye Ambasaderi wa Uganda uko Guverinoma ya RDC yababajwe n’icyemezo cyo gufungura iyi mipaka cyafashwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Umupaka wa Bunagana n’indi ihuza Uganda n’ibice bya RDC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe ku wa 10 Nyakanga 2025, nyuma yo gutakamba kw’abaturage bagizweho ingaruka n’ifungwa ryayo, cyane cyane abacuruzi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abayobozi bose bafunze iyi mipaka bazakorwaho iperereza, kuko nta cyakabaye kibuza abaturage gucuruza.

Umujyi wa Bunagana wafashwe na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022, ibikorwa by’ubucuruzi byo ku mupaka waho birahagarara. Leta ya RDC yifuzaga ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa n’iri huriro yakomeza gufungwa kugeza igihe izabyisubiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa