skol

Leta ya RDC yanyanyagije amafaranga mu basirikare bayo na Wazalendo bari ku rugamba

Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026

featured-image

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri guha amafaranga abasirikare b’igihugu na Wazalendo bahanganiye n’ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagamijwe gukomeza intambara.

Aya mafaranga yatangiye gutangwa tariki ya 11 Gashyantare 2026, nyuma y’aho itsinda ryaturutse muri Minisiteri y’Ingabo risuye Uvira ku ya 10 Gashyantare.

Umurwanyi wa Wazalendo wahawe amafaranga yatangaje ko umusirikare wa RDC ari guhabwa Amadolari 400, abo muri Wazalendo bakaba bari guhabwa Amadolari 200 kuri buri wese.

Amakuru yizewe avuga itsinda rya Minisiteri y’Ingabo ryigabyemo andi matsinda atandatu, ajya gukurikirana ibikorwa by’itangwa ry’aya mafaranga mu mujyi wa Uvira, mu Kibaya cya Rusizi, muri Baraka, santere ya Fizi, Minembwe na Makobola.

Aka gahimbazamusyi gatanzwe nyuma y’aho abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira muri Mutarama. Kuva icyo gihe, Leta ya RDC yongeye ingabo n’ibikoresho muri iki gice mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yari akomeje kugaragaza inyota yo kwisubiza ibice yambuwe.

Tariki ya 23 Mutarama, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi Sadiki, yabwiye abaturage ba Uvira ko Tshisekedi yamutumye kubabwira ko vuba Leta izatangira urugamba rwo kwisubiza Kamanyola, Bukavu na Goma kugeza Bunagana.

Ati “Umukuru w’Igihugu yambwiye ngo mbatangarize ko vuba tuzakomeza kurwana, nyuma ya Uvira hazakurikiraho Kamanyola. Nyuma ya Kamanyola, tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana, aho hose."

Guverineri Purusi yasubiyemo aya magambo mu nama y’umutekano yabereye mu rugo rwe i Kilomoni muri Komini Kavimvira muri Uvira tariki ya 17 Gashyantare, yitabiriwe n’abayobozi barenga 220 bo mu nzego z’ibaze. Yavuze ati "Mu minsi mike, babyemera cyangwa batabyemera, abanzi bazava mu bice bafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko."

Kuva mu mpera za Mutarama, imirwano yakajije umurego mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Sange, Mukoko, Gakenke, Point-Zéro, Rugezi, Biziba, Kundondo, Mitamba, na Kirungwa.

Ku wa 17 Gashyantare, ingabo za RDC na Wazalendo byagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu misozi miremire ya Mulenge na Lemera muri teritwari ya Uvira, bibifashijwemo n’ingabo z’u Burundi zaturutse mu gace ka Kigoma.

Ku wa 18 Gashyantare, ingabo za RDC, iz’u Burundi, abacanshuro na Wazalendo byagabye ibitero mu birindiro by’umutwe wa MRDP-Twirwaneho muri Rwitsankuku, Kalingi, Gakenke, Mumarango (Kivumu), Mukoko na Gahwera muri Komini ya Minembwe. Mu ijoro ry’uwo munsi, iri huriro ryagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 hafi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Lemera.

Ibi bitero biri kugabwa hifashishijwe imbunda ziremereye, indege z’intambara na drones biri kugabwa mu gihe ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga hakomeje gahunda za dipolomasi zigamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC.

Tariki ya 13 Gashyantare, Tshisekedi yatangaje ko yemeye ‘ihame’ ry’agahenge kasabwe na Leta ya Angola, byari biteganyijwe ko kazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare, ariko mbere y’uwo munsi na nyuma yaho, ibirindiro bya AFC/M23, ibya Twirwaneho n’inzu z’abasivili byakomeje guterwa.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ubu buryo bwa Perezida Tshisekedi bwo gukaza ibitero ku ruhande rumwe, no kwerekana ko yiteguye guhagarika imirwano ku rundi, bugamije gukomeza imbaraga za Leta ya RDC mbere y’uko haba ibiganiro.

Barasaba abahuza bo mu karere no hanze yako kurenga amatangazo gusa, ahubwo bagashyira mu bikorwa ingamba zifatika kugira ngo ubugizi bwa nabi buhagarare mu burasirazuba bwa DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa