Leta ya RDC yasabwe gufungura Brig Gen. Banywesize wigeze kurinda Kabila
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Ihuriro rya sosiyete sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ubutegetsi gufungura Brigadier Général Pierre Banywesize wigeze kurinda umutekano wa Joseph Kabila Kabange.
Brig Gen. Banywesize asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Dungu mu ntara ya Haut-Uélé. Hashize igihe kirenga icyumweru atawe muri yombi n’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza.
Izi sosiyete sivile zasobanuye ko Brig Gen. Banywesize yafashwe ubwo yiteguraga kujya kwivuriza mu mahanga, kandi ngo kugeza ubu ahantu afungiwe ntihazwi, icyo azira na cyo ntikizwi.
Umuyobozi wa sosiyete sivile ya OCDIC-RDC, Muke Pablo, yagize ati “Uburyo Abanye-Congo bakomeje gufungwa binyuranyije n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu buraduhangayikishije.”
Muke yavuze ko niba hari ibyaha Brig Gen. Banywesize akurikiranyweho, akwiye kugezwa mu rukiko akabibazwa, aho gukomeza gufungirwa ahantu hatazwi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ni yo mpamvu dusaba inzego zibifitiye ububasha kuhagoboka kugira ngo ubutabera butangwe. Niba hari ibyo ashinjwa, najyanwe imbere y’umucamanza, ukuri kugaragarire bose.”
Mushiki wa Brig Gen. Banywesize, Emilienne Baseme, yatangaje ko ubuzima bw’uyu musirikare buri mu kaga, kandi ko kubaho badafite amakuru y’ahantu aherereye bibashengura kurushaho.
Baseme yagize ati “Kuburirwa irengero kwe kurababaje, cyane cyane mu gihe ubuzima bw’umuvandimwe wacu buri mu kaga. Kubura kwe no kuba tudafite amakuru ye biradushengura.”
Ihuriro rya sosiyete sivile ryemeza ko mu mezi atandatu, Leta ya RDC yafunze abajenerali 29 barimo 27 bakomoka mu burasirazuba bw’igihugu, bakekwaho gukorana na Joseph Kabila.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *