Leta ya RDC yasabwe kubura dosiye ya Général Numbi uri mu buhungiro
Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

Umuryango Voix des Sans Voix (VSV) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasabye ubutabera bw’iki gihugu kubura dosiye ya Général John Numbi wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse na Colonel Daniel Mukalayi.
Gen Numbi wahungiye muri Zimbabwe na Col. Mukalayi, bakekwaho uruhare rukomeye mu rupfu rwa Floribert Chebeya wayoboraga VSV ndetse n’umushoferi we Fidèle Bazana, bishwe ubwo bari bagiye ku cyicaro gikuru cya Polisi ya RDC muri Kamena 2010.
Umunyamabanga Mukuru wa VSV, Rostin Manketa, yatangaje ko nubwo hashize imyaka 15 Chebeya na Bazana bishwe, hakiri icyizere ko Gen. Numbi na Col. Mukalayi baburanishwa, imiryango yabuze abayo ikabona ubutabera.
Col. Mukalayi afunzwe nk’umuntu ushobora kuba yarabonye Chebeya na Bazana bicwa, kuko ngo ni we ufite amakuru y’aho umurambo wa Bazana washyinguwe. Hari n’abandi bapolisi bafunzwe mu gihe hategerejwe urubanza.
Abanyamategeko b’uyu muryango, Elie Mbikayi na Peter Ngomo, bagaragaje ko uretse kuba Col. Mukalayi akekwaho kuba umufatanyacyaha, ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 15 ishize, yari atunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Bagaragaje impungenge z’uko Col. Mukalayi yaba agiye gufungurwa vuba, kandi ngo ntiyigeze asezererwa muri Polisi. Bati “Mukalayi ntiyavuye muri Polisi. Narekurwa, azasubira muri Polisi. Imana ni yo izi niba azaza kudushakisha, ariko mutwizere, nta mutekano tuzaba dufite.”
Aba banyamategeko bagaragaje ko ubutabera bwa RDC bukwiye gushaka uko buburanisha urubanza rwa Gen Numbi adahari, bitaba ibyo abandi bafungiwe iyi dosiye nka Col. Mukalayi bagakomeza gufungwa.
Ngomo yagize ati “Tugomba gushaka igisubizo cy’ikibazo cya Gen Numbi, bitaba ibyo dosiye igakomeza kuba uko, abafunzwe bagakomeza bagafungwa. Bari muri dosiye imwe, ntibakwiye kuva muri gereza kugeza igihe hazaba urubanza. N’iyo yaba adahari, akwiye kuburanishwa.”
Gen. Numbi yahunze mu ntangiriro za 2021 ubwo yakorwagaho iperereza. Muri Nzeri uwo mwaka, urugo rwe rwarasatswe, hagaragaramo imodoka za gisirikare ebyiri, iza Polisi ndetse n’intwaro zakwira batayo yose.
Floribert Chebeya na Bazana bishwe mu myaka 15 ishize
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *