skol

Leta ya RDC yatangiye gukusanya ibitekerezo ku kuvugurura Itegeko Nshinga

Yanditswe: Monday 20, Apr 2026

featured-image

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye gukusanya ibitekerezo mu mitwe ya politiki, imiryango n’abaturage ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ryo muri Gashyantare 2006.

Ishyaka UDPS riri ku butegetsi rimaze igihe mu bukangurambaga bugamije kumvisha Abanye-Congo ko bakwiye gushyigikira igitekerezo cyo kuvugurura iri tegeko kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, yavuze ko Abanye-Congo batatoye Tshisekedi ngo ayobore manda, ahubwo ko bamutoye kugira ngo akemura ibibazo igihugu gifite, bityo ko kubikemura muri manda ebyiri gusa bidashoboka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamaganye iki gitekerezo, basaba ko agomba kwemera gusimburwa mu 2028 kuko Itegeko Nshinga ryo mu 2006 ribuza umuyobozi kurenza manda ebyiri.

Kuri uyu wa 20 Mata 2026, Umunyamabanga Uhoraho w’ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi akaba n’Umuvugizi waryo, Prof. André Mbata, yatangaje ko hari benshi bagaragaje ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Prof. Mbata yashingiye kuri iyo mpamvu, asaba amashyaka, imiryango, abanyamuryango ba Union Sacrée, amadini n’abandi bo mu nzego zose zigize ubuzima bw’igihugu ko batanga inyandiko z’ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo bitarenze tariki ya 20 Gicurasi.

Biteganyijwe ko nyuma y’icyo gihe, Union Sacrée izashyiraho komisiyo tekiniki izasesengura ibitekerezo byose, hanyuma raporo izategura iyishyikirize Perezida Tshisekedi kugira ngo azafate umwanzuro.

Nubwo bikitwa igitekerezo, bisa n’aho Perezida Tshisekedi yamaze kwanzura ko azakomeza kuyobora RDC na nyuma ya manda ebyiri, kuko tariki ya 8 Mata yatangaje ko afite intego yo kugira iki gihugu kimwe mu byihagazeho muri Afurika mu mwaka wa 2032.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa