Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga mu Karere ka Kisoro amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa 3 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Mate, yatangaje ko bacukuraga Wolfram mu birombe bya Kirwa biri mu gace ka Nyarubuye.
Mate yasobanuye ko inzego z’umutekano zasanze aba Banyarwanda barinjiye muri Uganda banyuze mu nzira z’ubusamo, ibishimangira ko babaga muri iki gihugu mu buryo butemewe.
Yagize ati "Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu birombe bya Kirwa mu Karere ka Kisoro."
Tariki ya 2 Gicurasi, abashinzwe umutekano bakoze umukwabu muri ibi birombe bashingiye ku makuru bari bahawe n’abashinzwe iperereza, basangamo abantu 28 bamze gucukura ibilo 30 bya Wolfram.
Ati "Tariki ya 2 Gicurasi, Polisi muri Kisoro yakoze umukwabu ushingiye ku makuru y’ipereza, aho 25 muri 28 batawe muri yombi ari Abanyarwanda."
Polisi ya Uganda yatangaje ko aba Banyarwanda bazashyikirizwa ubutabera, bakurikiranyweho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no kuba mu gihugu nta ruhushya babifitiye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *