skol

Leta ya Zambia yitambitse gahunda yo gushyingura Edgar Lungu muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025

featured-image

Leta ya Zambia yasabye urukiko rukuru rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo guhagarika umuhango wo gushyingura Dr. Edgar Lungu Chagwa witabye Imana tariki ya 5 Kamena 2025.

Dr. Lungu yabaye Perezida wa Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021. Yapfiriye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, azize uburwayi butatangajwe.

Umuryango wa Dr. Lungu wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 25 Kamena, nyuma y’aho utumvikanye na Leta ya Zambia kuri gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Zambia, Mulilo Kabesha, ku wa 24 Kamena yagejeje ikirego mu rukiko rukuru rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo, arusaba guhagarika gahunda yo gushyingura Dr. Lungu kugeza igihe impande zombi zizakemurira ibyo zitumvikanaho.

Kabesha yagaragaje ko Dr. Lungu akwiye gushyingurwa muri Zambia, agahabwa icyubahiro cya gisirikare nk’uko amategeko n’umuco by’igihugu cye bibiteganya.

Yasobanuye kandi ko gahunda yo gushyingura uwayoboye Zambia itegurwa na Leta kuko ari igikorwa cy’igihugu, bityo ko kiba kireba abaturage bose, aho kuba umuryango we gusa.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kamena, urukiko rukuru rwa Pretoria ruri kumva ikirego cya Leta ya Zambia, mu gihe bamwe mu bagize umuryango wa Dr. Lungu bo bakomeje imyiteguro yo kumushyingura.

Dr. Lungu yayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021 ubwo yasimburwaga na Perezida Hakainde Hichilema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa