skol

Liban: Ambasade ya Ukraine yashinjwe gucumbikira intasi ya Israel

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

Ubutegetsi bwa Liban bwasabye Ambasade ya Ukraine i Beirut kubushyikiriza ukekwaho kuba intasi y’Urwego rw’Ubutasi rwa Israel (Mossad) icumbikiye rwihishwa.

Iyi mikoranire ya Mossad na Ambasade ya Ukraine muri Liban yatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Liban, Hassan Choukeir.

Uyu mugabo ukekwaho kuba intasi ya Israel yatawe muri yombi muri Nzeri 2025 n’inzego z’umutekano za Liban. Afite inkomoko muri Syria na Palestine, ariko akagira n’ubwenegihugu bwa Ukraine.

Binyuze mu bitero Israel yagabye i Beirut, uyu mugabo yabashije gutoroka gereza ahungira muri Ambasade ya Ukraine muri Liban nk’uko Russia Today yabitangaje.

Hassan Choukeir, yabwiye AFP ko “Ambasade ya Ukraine muri Liban yaduhamagaye idusaba kwemerera umuturage wabo bacumbikiye wabuze pasiporo, kuva mu gihugu akoresheje ikibuga cy’indege cya Beirut.”

Yakomeje avuga ko “Nyuma yo kugenzura amazina ye n’ifoto, twasanze ari uwahigwaga n’ubutabera bwa Liban, ndetse ari gukorwaho iperereza.”

Choukeir yasabye Ambasade ya Ukraine gutanga uyu mugabo kuko akekwaho kuba intasi ya Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa