Israel na Libani batangiye kumvana imitsi kuva mu 1948. Rwabuze gica bagwa miswi kuko ntabwo icyo barwanira cyagezweho.
Perezida Donald Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’ibyumweru bitatu mu gushaka amahoro arambye. Ku wa 23 Mata 2026 I Washington DC mu biro bya Perezida ’Oval Office ’ habereye inama idasanzwe yahuje Liban, Israel ariko kandi na Donald Trump yari ahari.
Baganiriye ku guhosha intambara Israel ihanganyemo na Hezbollah ifashwa na Iran.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’ambasaderi w’Amerika muri Israel Mike Huckabee, Ambasaderi wa Israel muri Amerika Yechiel Leiter,Visi Perezida JD Vance, umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, Ambasaderi wa Libani muri Amerika Nada Hamadeh Moawad, intumwa yihariye ihuza izo mpande zombi Steve Witkoff, na Donald Trump.
Bari barabanje gushyiraho iminsi 10 y’agahenge izarangira ku itariki 27 Mata 2026.
Israel ifite ibirometero 10 uvuye ku mupaka ihuriraho na Liban y’amajyepfo. Ntabwo bifuza ko hari ibisasu biturukayo biraswa ku butaka bwayo bikozwe na Hezbollah.
Nyuma yo kumva ko impande zombi zaganiriye, Hezbollah yateye utwatsi iyo mishyikirano. Nkubu Wafiq Safa umwe mu basirikare bakuru b’izo nyeshyamba yabwiye Associated Press ko ibyo baganiriye nta shingiro bifite kuko bazakomeza kurwana na Israel.
Israel na Libani batangiye kumvana imitsi kuva mu 1948. Rwabuze gica bagwa miswi kuko ntabwo icyo barwanira cyagezweho.
Iyi mirwano yaguyemo abarenga 2300 barimo abagore n’abana. Abasaga miliyoni barahunze bakurwa mu byabo.
Bwa ubwa mbere kuva mu 1993 Libani na Israel bahura mu buryo bw’imbonankubone kuko bajyaga baganira binyuze kuri Amerika cyangwa se intumwa z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Libani y’amajyepfo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *