skol

Liban yashyizeho guverinoma nshya nyuma y’imyaka ibiri y’inzibacyuho

Yanditswe: Monday 10, Feb 2025

featured-image

Perezida wa Liban, Joseph Aoun, yasinye iteka rishyiraho guverinoma nshya nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu kiri mu ntambara yahanganishije Israel na Hezbollah, yatumye kiyoborwa na Guverinoma y’inzibacyuho.

Minisitiri w’Intebe Nawaf Salam uyoboye guverinoma na we yashyizeho abaminisitiri, agaragaza ko agiye gushyira imbaraga mu kongera kubaka icyizere mpuzamahanga.

Yavuze ko ibihe bikomeye by’ubukungu butifashe neza igihugu cyanyuzemo byatewe na ruswa n’imicungire mibi y’umutungo yaranze igihugu mu bihe byashize.

France24 yanditse ko Guverinoma iyobowe na Nawaf Salam izahura n’akazi gakomeye ko gukora amavugurura azatuma inkunga z’amahanga zongera gutangwa mu gihugu, kugenzura agahenge hagati ya Hezbollah na Israel no kuzahura igihugu.

Nawaf Salam n’abaminisitiri ayoboye bafite inshingano yo kwandika politike n’icyerekezo bashaka kujyanamo igihugu, bakazabishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibyemeze mu gihe kitarenze iminsi 30.

Iteka rya Perezida rigaragaza ko hashyizweho abaminisitiri 24, mu gihe hari n’irindi ryemeza ubwegure bwa guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Najib Mikati.

Guverinoma nshya irimo abagore batanu, ndetse buri wese uyirimo ntiyemerewe kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, biteganyijwe ko izatorwa mu mwaka utaha.

Liban yaherukaga kugira Guverinoma yemewe n’amategeko mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa