Leta ya Liberia yatangaje ko yatwitse toni 4.2 za cocaine zifite agaciro kagereranywa kuri miliyoni 336 z’amadolari ya Amerika, mu rwego rwo kwerekana ko yiyemeje gukaza urugamba rwo kurwanya ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike gusa iki gihugu gitangaje ko cyari cyafashe ibiyobyabwenge byinshi kurusha ibindi byose byigeze bifatirwa ku butaka bwacyo.
Mu gihe iperereza rikomeje, hari bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi bakekwaho kugira uruhare mu gufasha abo biyobyabwenge kugera muri Liberia no kubitwara. Mu bari gukorwaho iperereza harimo umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe ishami rikora iperereza ku byaha bikomeye, ndetse n’umuyobozi wungirije wa Polisi ukorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Roberts.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia, Gregory O.W. Coleman, yavuze ko gutwika ibi biyobyabwenge ari ubutumwa bukomeye bugenewe abacuruza ibiyobyabwenge, agaragaza ko igihugu kitazongera kwihanganira ibikorwa nk’ibi cyangwa kuba inzira yifashishwa n’amatsinda y’ubucuruzi bwabyo.
Mu cyumweru gishize, inzego z’umutekano zatangaje ko zafashe hafi toni enye za cocaine zifite agaciro ka miliyoni 317 z’amadolari. Muri icyo gikorwa hafashwe abantu babiri b’abanyamahanga, barimo umwe ukomoka muri Serbia n’undi ufite ubwenegihugu bwa Colombia na Espagne.
Minisiteri y’Ubutabera ya Liberia yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu nyubako iherereye mu gace ka Duazon, nko ku birometero 28 uvuye mu murwa mukuru Monrovia.
Mu byangijwe harimo kandi ibiro 237 bya cocaine byari byafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Roberts muri Kamena, nabyo bifite agaciro karenga miliyoni 19 z’amadolari.
Ibi bikorwa byongeye kwerekana ko Afurika y’Iburengerazuba ikomeje gukoreshwa nk’inzira ikomeye inyuzwamo cocaine iva muri Amerika y’Epfo yerekeza ku masoko yo mu Burayi. Raporo zitandukanye zigaragaza ko amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge akoresha imipaka idacunzwe neza ndetse n’intege nke z’inzego z’umutekano kugira ngo yoroherezwe gutwara ibyo biyobyabwenge.
Bimwe mu bipimo byashyizwe ahagaragara n’impuguke mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bigaragaza ko hafi 30% bya cocaine yinjizwa ku mugabane w’u Burayi inyuzwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *