
Mu gihugu cya Libya mu Ntara ya Kufra, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, havumbuwe imva rusange irimo imirambo 28 y’abimukira bo munsi y’ubutayu bwa Sahara hafi y’ahantu bivugwa ko bari bafungiwe kandi bagakorerwa iyicarubozo.
Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko iyi mva rusange yabonetse nyuma y’umukwabu wakozwe kw’icuruzwa ry’abantu, aho abayobozi babohoje abimukira 76 bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bari bafunzwe kandi bakorerwa iyicarubozo nkuko tubikesha AFP.
Ubu bushinjacyaha bwemeza ko uyu mukwabu wari wibasiye “agatsiko aho abakagize bambuye abimukira batemewe n’amategeko ukwishyira ukizana kwabo, kandi bakabakorera ibikorwa bya bunyamaswa, bikojeje isoni kandi bitesha agaciro ikiremwa muntu.
Yongeyeho ko iyo mibiri “yashyinguwe hafi y’aho bari bafungiwe” kandi ko abantu batatu, Umunyalibiya n’abandi banyamahanga babiri batawe muri yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *