Libya: Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Banki Nkuru yari yashimuswe
Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2024

Banki nkuru ya Libiya yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byayo byose nyuma yo gushimuta umwe mu bayobozi bayo mu murwa mukuru Tripoli.Ku cyumweru, banki yamaganye ishimutwa ry’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga ’IT’, Musab Msallem.
Yavuze ko Bwana Msallem yashimuswe mu rugo rwe n’umuntu utaramenyekana mu gitondo cyo ku cyumweru. Banki nkuru yavuze ko ibikorwa byayo bitazakomeza kugeza igihe abonekeye.
Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza , ngo bibaye nyuma y’icyumweru banki nkuru igoswe n’abantu bitwaje imbunda. Ibitangazamakuru byaho bitangaza ko abashimuse uyu muyobozi, bashakaga ko guverineri w’iyo banki, Seddik al-Kabir yegura.
Kuva mu mwaka wa 2012, Bwana Kabir yanenzwe gucunga nabi umutungo wa peteroli n’ingengo y’imari ya Leta. Ibi byose byabaye nyuma y’uko Muammar Kadhafi wari umuyobozi wa Libiya yishwe mu mwaka wa 2011.
Kugeza ubu igihugu cyacitsemo ibice kubera kurwanira ubutegetsi bituma havuka guverinoma ebyiri .Imwe yemewe na Loni ifite icyicaro i Tripoli, indi mu burasirazuba bw’igihugu, ishyigikiwe n’umusirikare mukuru Jenerali Khalifa Haftar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *