
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryangi w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko mu gihe intambara hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF ikomeje, abo muri iki gihugu bakwiye gutabarwa, ariko ngo biragoye koherezayo ingabo.
Ni ubutumwa yatangiye imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, mu gihe iyi ntambara imaze umwaka n’igice ihanganishije iyi mitwe y’ingabo yahoze ikorana.
Yagize ati “Ububabare buri kwiyongera umunsi ku wundi, ubu abantu hafi miliyoni 25 bakaba bakeneye ubutabazi. Abantu bo muri Sudani bari mu nzozi mbi z’urugomo. Ibihumbi by’abasivili barishwe, abandi batabarika bari gukorerwa ubugizi bwa nabi butavugwa, burimo gusambanywa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Guterres yasobanuye ko Sudani ari cyo gihugu gifite abantu benshi bataye ingo zabo bitewe n’amakimbirane, abarenga miliyoni 11 bakaba ari bo bamaze guhunga, barimo 750.000 bo mu nkambi zo mu ntara ya Darfur bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa.
Yagaragaje ko ikibazo gikomeye gihari ari uko mu gihe amahanga asaba ingabo za Sudani na RSF guhagarika imirwano, ahubwo ari bwo ibitero bifata indi ntera, aboneraho gusaba ko abagabye ibitero ku basivili mu mujyi wa El Fasher no mu murwa mukuru, Khartoum, babiryozwa kuko bakoze ibyaha by’intambara.
Mu Ukuboza 2020, ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani, UNAMID, zaratashye. Misiyo y’uyu muryango ku rwego rwa politiki na yo yarangije akazi kayo mu Ukuboza 2023, hashingiwe ku cyemezo cy’akanama k’umutekano.
Guterres yagaragaje ko muri iki gihe nta buryo burihio bwatuma ingabo za Loni zisubira muri Sudani kugira ngo zirinde abasivili, icyakoze ngo ubunyamabanga bw’uyu muryango bwiteguye kuganira n’akanama gashinzwe umutekano ku ngamba zo kugabanya ubu bubabare.
Leta ya Sudani ni yo yanze ko Loni yoherezayo ingabo zitagira aho zibogamira kugira ngo zirinde abasivili. Intumwa z’uyu muryango zishinzwe gukora iperereza ku byaha biri gukorerwa muri iyi ntambara ni zo zari zatanze iki cyifuzo muri Mata 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *