skol

LONI ihangayikishijwe n’ibibera muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bikomeje kubera muri Sudani y’Epfo aho abaturage barenga miliyoni 10 ubu bagowe no kubaho.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bikomeje kubera muri Sudani y’Epfo aho abaturage barenga miliyoni 10 ubu bagowe no kubaho.

Mu itangazo ubuvugizi bwa Loni bwasohoye, buvuga ko muri Sudani y’Epfo hakomeje imirwano, n’ibibazo by’umutekano muke, ibyafunze amayira ndetse n’ibigo nderabuzima, ubu abaturage b’abasivili bakaba babayeho nabi.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kuva mu Kuboza, ibigo nderabuzima 11 muri Leta ya Jonglei byatewe n’abitwaje intwaro, imodoka 12 zikibwa zirimo n’imbangukiragutabara.

Uti ” Mu cyumweru gishize gusa, ibikorwa nk’ibyo byarakomeje mu gihugu hose aho imodoka z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa zatewe, abaganga batagira imipaka bakagabwaho ibitero byo mu kirere.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, asaba ko gukimbirana byahagarara muri Sudani y’Epfo, inzira y’ibiganiro no kurinda abasivili bikayobokwa, ibikorwa by’imiryango y’ubutabazi n’amashami ya Loni bikarindwa.

Muri Sudani y’Epfo hamaze igihe ikikango cy’uko intambara yasubukura muri iki Gihugu cyashinzwe muri 2011 cyiyomoye kuri Sudani.

Nyuma hagakurikiraho intambara ikomeye yahanganishije uruhande rwa Salva Kiir n’urwa Riek Machar ahanini bapfa ukugabana ubutegetsi bw’igihugu gishya bari bashinze.

Mu 2018 bombi basinye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi no guhagarika intambara ariko nta byinshi yagezeho dore ko igihe kigera abasirikare b’uruhande rumwe bakarwana n’abandi ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe amaze gusubikwa inshuro ebyiri mu myaka itatu ishize.

Riek Machar wari Visi Perezida wa mbere aherutse kwirukanwa kuri uwo mwanya ndetse arafungwa, ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, ubugambanyi, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urubanza rwe ruracyakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa