Umuryango w’Abibumbye watangaje impungenge ziterwa n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abaturage benshi bahanganye n’inzara ikabije.
Raporo yatangajwe ku wa 27 Kamena 2026 igaragaza ko intara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ari zo zibasiwe cyane n’iki kibazo, aho icyorezo cya Ebola gihurirana n’ikibazo cy’umutekano muke n’ibura ry’ibiribwa.
Loni ivuga ko inzara, kwimurwa kw’abaturage n’intambara bikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa byo gukumira no kuvura Ebola, bikongera ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo.
Yasabye Guverinoma ya RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera ubufasha bwihutirwa mu rwego rw’ubuvuzi n’ibiribwa, mu rwego rwo gukumira ko iki kibazo cyahinduka icyorezo gikomeye kurushaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *