skol
fortebet

Loni yahaye Perezida Kagame inshingano zo kuyobora Komisiyo y’isi igamije guteza imbere AI

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Loni yahaye Perezida Kagame inshingano zo kuyobora Komisiyo y'isi igamije guteza imbere AI

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga yiswe AI for Good Global Commission, igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) mu nyungu z’iterambere rirambye no kugabanya icyuho mu ikoranabuhanga hagati y’ibihugu.

Iyi komisiyo yatangijwe ku bufatanye bwa International Telecommunication Union (ITU), ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho. Perezida Kagame azafatanya kuyiyobora na Marc Benioff, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, ari we uzaba visi perezida wa komisiyo.

Komisiyo igizwe n’abanyamuryango barenga 40 baturutse mu nzego za leta, ibigo by’ikoranabuhanga, imiryango mpuzamahanga n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi. Intego yayo ni ugushyiraho uburyo bwizewe bwo gukoresha AI, kwagura amahirwe yo kuyigeraho no gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kudasigara inyuma mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga.

Iyi komisiyo izatangira ibikorwa byayo ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026 iri kubera i Geneva mu Busuwisi, aho hitezwe ibiganiro ku miyoborere n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano ku rwego rw’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa