skol

LONI yamaganye Israel

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel cyo gusubukara ibikorwa byo kwiyandikishaho ubutaka bwa West Bank bumaze igihe mu mpaka hagati y’iki Gihugu na Palestine.

Ni ubutumwa Guterres yanditse ku rubuga rwa X, avuga ko yitandukanyije n’umwanzuro wa Guverinoma ya Israel kuko ibyo bitemewe n’amategeko.

Ati ” Uyu mwanzuro uzasiga Abanya-Palestine benshi babuze imitungo yabo binongere ibikorwa bitewe n’amategeko bya Israel byo kwigarurira ubutaka muri ako gace.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye Israel kwisubira kuri icyo cyemezo igakurikiza inzira zashyizweho n’amategeko mpuzamahanga zo kwemera ibihugu bibiri kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Si Loni gusa yamaganye Israel dore ko n’ibihugu birenga 80 byiganjemo iby’Abarabu na Isilamu byashyize hanze itangazo bivuga ko ibikorwa bya Israel bigamije guhonyora amategeko mpuzamahanga.

Inama y’Inama y’Abaminisitiri ya Israel iherutse kwemeza umushinga wo kwiyandikishaho igice kinini cy’ubutaka bwa West Bank, nk’ubutaka bwa leta.

Ni icyemezo gifashwe bwa mbere kuva mu 1967 ubwo Israel yatangiraga kugenzura iki gice, cyahoze mu bugenzuzi bwa Palestine, nyuma yo gutsinda ibihugu by’Abarabu mu ntambara y’iminsi itandatu

Israel ivuga ko kwiyandikishaho ubwo butaka biri mu mujyo wo kwirengera no gukaza umutekano dore ko ubu hatuye Abanya-Israel benshi, abenshi bakaba baraguzeyo ubutaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa