skol
fortebet

Loni yashinje Israel gushumuriza imbwa imfungwa z’Abanya-Palestine

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryasohoye raporo ishinja Leta ya Israel guhohotera bikabije imfungwa z’Abanya-Palestine zafatiwe mu ntara ya Gaza, bikagera aho zishumurizwa imbwa kugira ngo zibarye.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’iri shami rizwi nka HRC, Volker Türk, muri iyi raporo y’ibikorwa byo kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, yagaragaje ko Abanya-Palestine 53 bamaze gupfira muri gereza zitandukanye zo muri Israel zirimo iya gisirikare.

Türk yavuze ko ubuhamya bwakusanyijwe bugaragaza ibikorwa bitandukanye biteye ubwoba bikorerwa imfungwa z’Abanya-Palestine. Ngo uretse gushumurizwa imbwa, zinafungurirwaho amazi.

Yasobanuye ko ibikorwa izi mfungwa ziri gukorerwa binyuranyije cyane n’amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Zimwe muri izi mfungwa zavuze ko zari zifungiwe ahantu hafunganye cyane, ndetse zambitswe ubusa ku buryo zicwaga n’imbeho, icyakora zigahabwa udukariso two kwitwikira imyanya y’ibanga.

Izi mfungwa zabwiye abakozi b’iri shami rya Loni ko zapfutswe ibitambaro ku maso kugira ngo zitareba, zihabwa ibyo kurya n’amazi bike, zikarazwa ahantu hato ku buryo byatezaga ubucucike bukabije.

Mu bihano zihabwa, nk’uko zabisobanuye, harimo gutwikishwa igishirira cy’itabi, gukubitishwa amashanyarazi no kuzirikirwa hejuru ku gisenge. Hari abagore n’abagabo bagaragaje ko bakorewe iihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Israel yatangiye gufunga abo muri Gaza nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye ku butaka bwayo tariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye Abisiraheli 1200, abandi 251 bagirwa imbohe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa