skol

Los Angeles igiye kurimbuka! Ese koko ni Igihano cy’Imana

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Nibura abantu 16 bamaze gupfa kubera ko inkongi ebyiri nini z’Umuriro zibasiye Umujyi wa Los Angeles zikomeje kunanirana guhagarika. Ese koko ni igihano cy’Imana nyuma y’uko mu bihembo biherutse bya Gorden Globe 2025 bayubahutse ku mugaragaro?

Kuri wa Gatandatu, abantu barenga 153.000 basabwe kwimuka mu Karere ka Los Angeles. Abandi 166.000 baraburirwa.

Ibikorwaremezo 12,000 byashenywe n’umuriro. Aha iyo abayobozi bavuga ibikorwaremezo bisobanura ingo, inyubako, inzu zimukanwa n’imodoka.

Abashinzwe kuzimya umuriro baragerageza guhangana n’izindi nkongi z’umuriro ebyiri mu mujyi wa kabiri munini mu gihugu. Abantu bari gusaba Imana kugwisha imvura ikabatabara ariko nta gisubizo.

Imbwa zo gushakisha hamwe n’abakozi bashakisha barimo gushakisha mu matongo y’umuriro wa mbere uteye ubwoba babonye mu mateka ya umujyi.

Abaturage basabwe kwirinda amazi ku nkombe z’inyanja kubera umwanda uturuka ku muriro.

Umuriro mwinshi muri Palisades ubu umaze gukungora hegitari zirenga 20.000, nubwo abashinzwe kuzimya umuriro bateye intambwe yoroheje mu kugerageza kuyihagarika.

Inkongi y’umuriro iragenda yerekeza iburasirazuba, isatirira agace kihariye ka Brentwood, karimo ikigo cya Getty Centre, inzu ndangamurage y’ubuhanzi izwi cyane ku Isi ubu yimuwe.

Abanyeshuri bo muri kaminuza ya California iri hafi, i Los Angeles bategereje amakuru agezweho y’abayobozi.

Ese koko ni igihano cy’Imana?

Muri Golden Globe Awards ku itariki 6 Mutarama 2025, Nikki Glaser yahagaze kuri stage imbere ya televiziyo akurikiranwa na miliyoni z’abantu, asebya Imana.

Glaser yazanye uburyo “Iana, Umuremyi w’Isi n’ijuru” yagize “zero”, mbese itavuzwe, mbere yo kuvuga ko nyamara umuho host mugenzi we, Mario Lopez, wakiriye “Access Hollywood”, we yavuzwe mu ijambo ryo kwakira. Yongeyeho ko ibyo “bitanatangaje mu mujyi utagira Imana”.

Amagambo ya Glaser yerekana ko Hollywood n’inganda z’imyidagaduro zirwanya cyane indangagaciro za gikristo. Nubwo bimeze gutyo muri business y’imyidagaduro, abastars bamwe banyuzamo bagashimira Imana mu birori byo gutanga ibihembo bitandukanye harimo na Golden Globes.

Mu bantu barenga 80.000 bavanywe mu byabo harimo ibyamamare, benshi muri bo bakaba bari bamaze imyaka mirongo batuye ako gace. Abarimo nka Leighton Meester na Adam Brody, Anna Faris, Paris Hilton, Bryan Greenberg na Jamie Chung, Miles Teller na Keleigh Teller, Anthony Hopkins, Ricki Lake, Cary Elwes, Cameron Mathison, Spencer Pratt na Heidi Montag, na nyina wa Beyonce, Tina Knowles, babuze amazu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa