Los Angeles yakumiriye abantu kugenda nijoro kubera imyigaragambyo
Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

Umuyobozi w’Umujyi wa Los Angeles, Karen Bass, yatangaje ko hashyizweho igihe ntarengwa abantu bagomba kuba bageze mu ngo, nyuma y’iminsi myinshi y’imyigaragambyo ikaze no gusahura byatewe n’itegeko ryo guta muri yombi ry’abimukira badafite ibyangombwa.
Meya Karen Bass yatangaje ko iyi gahunda igomba guhita itangira gukurikizwa guhera ku wa Kabiri, aho ingendo zose zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha yaho. Polisi izajya ifata umuntu wese uzarenga kuri ayo mabwiriza, kandi biteganyijwe ko bizamara iminsi myinshi.
Ibi Meya yabitangaje avuga ko ibintu bimaze gukabya, aho inzu z’ubucuruzi zigera kuri 23 zari zimaze gusahurwa mu ijoro ryabanje.
Abaturage bazajya baba bemerewe gusa kugenda bitewe n’ibikorwa by’ubutabazi, abanyamakuru bazaba bemerewe kugenda, ndetse n’abatagira aho baba.
Los Angeles yakumiriye abantu kugenda nijoro kubera imyigaragambyo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *