skol
fortebet

Lt. Col Willy Ngoma yahawe akabyiniriro n’abasirikare ba SADC

Yanditswe: Saturday 29, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt. Col Willy Ngoma, yahawe izina ry’akabyiniriro n’abasirikare ba SADC bari muri RDC ubwo bahuraga na we.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe ni bwo abasirikare biganjemo abanya-Afurika y’Epfo bahuye na Willy Ngoma.

Mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, bariya basirikare bagaragara bifotozanya n’uriya Ofisiye Mukuru wa M23.

Muri ayo mashusho, abasirikare ba SADC bari bafite akanyamuneza mu maso byagaragaraga ko bari bishimiye guhura na Willy Ngoma bumvikanye bita “Quickly”.

Ijambo “Quickly” ryahamye Lieutenant Colonel Willy Ngoma, nyuma yo kurikoresha ubwo yarimo aha amabwiriza abacanshuro b’abanya-Burayi barimo bava i Goma bambuka mu Rwanda; aho banyuze berekeza mu bihugu bari baragiye muri Congo baturukamo.

Ingabo za SADC ziri muri Congo zagaragaye zishimanye n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23, nyuma y’amasaha make ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’uyu mutwe buhuriye mu nama n’Abagaba bakuru b’Ingabo za SADC.

Mu byo impande zombi yumvikanye harimo gucyura ingabo zari zimaze igihe zaraheze mu mujyi wa Goma; aho zigomba kuva zitwaje intwaro ndetse n’ibikoresho byazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa